Rusizi: Inkende zibasiye imirima y’abaturage

Ababaturage bo mu murenge wa Gihundwe akarere ka Rusizi batangaza ko inyamaswa zitwa inkende zibonera imirima cyane kuko ngo zimaze kuba nyinshi cyane imusozi. Bimwe mu bihingwa izi nyamaswa zona cyane ni ibijumba imyumbati ndetse n’ibindi byerera mu butaka.

Aba baturage batangaza ko batagisarura imyaka yabo kubera ko izo nyamaswa ziba zarayimazemo ikiri mito.

Izo nkende zituruka mu ishyamba rya Nyungwe ubu zimaze kuba nyinshi cyane aho ndetse ngo zitagitinya abantu, barasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo kubafasha bagakumira izo nyamaswa kuko ngo batishimiye na gato iyangirika ry’imyaka yabo.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today gageraga aho izo nyamaswa zikunze kuba ziri hafi y’inkambi ya Nyagatare kuwa 26/11/2012, twasanze koko zihari ndetse zihetse n’abana bazo ku migongo bigaragaza ko zikomeje kororoka cyane.

Ngo si aho izo nkende zona gusa kuko ngo mu bice byinshi byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke izo nyamaswa zihiganje kandi zikaba ziri konona imirima y’abaturage.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka