RDB irasaba abaturiye parike ya Nyungwe gukomeza kuyibungabunga

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gifatanyije n’umushinga WCS ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bakoranye igitaramo cy’ubukangurambaga n’abaturage bo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kubakangurira kubungabuga iyi Parike.

Ibi bibaye nyuma yaho bigaragariye ko bamwe mu baturiye iyi parike bagikora ibikorwa byo kuyagiza aho usanga hari abatemamo ibiti, abacukura amabuye y’agaciro ndetse n’ibikorwa by’ubuhigi.

Nzamuye Patricie, umuyobozi wa Parike ya Nyungwe, asobanura ko iki gikorwa cy’ubukangurambaga kigamije gusobanurira abaturiye akamaro ibafitiye, ngo babashe kuyifata neza no kwamagana bayangiza, harimo na barushimusi.

Nyuma y’iki gikorwa cy’ubukangurambaga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Sibomana Placide, yasabye abaturage ko bakiha imihigo yo kutongera kuyikoreramo ibyo bikorwa bibi.

Pariki ya Nyungwe.
Pariki ya Nyungwe.

Abaturage nabo biyemeje kutazongera gukora ibyo bikorwa byangiza, kandi ko bazakumira icyo aricyo cyose cyakwagiza uyu mutungo wabo kuko umusaruro uyiturukamo bari mu bo ugirira akamaro.

RDB ifatanyije n’umushinga WDC bafasha abatuye muri uyu murenge mu bikorwa by’iterambere kuko kugeza ubu bamaze kubakira akagali ka Rwambogo kari mu murenge wa Butare Poste de santé ibafasha kwivuriza hafi yaho batuye mu gihe bakoraga urugendo rw’ibirometero 15 bajya kuri centre de santé ya Nyabitimbo.

Gahunda nk’iyi kandi, yanabereye ahitwa mu Gisovu, Banda, Nkungu na Bweyeye kandi bikaba bigomba gukomeza nk’uko twabibwiwe na Hategekimana Roger umukozi w’ikigo RDB.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibigo bya Leta bifite kubungabunga amashyamba ya kimeza mu nshingano, byakagombye kwita kuri ayo mashyamba, cyane cyane Mukura na Gishwati aho ubona nta muntu uyitaho. Aya mashyamba ashegeshwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ese habuze amafaranga yahabwa abashobora kuyarinda, cyangwa bafiye inyungu muri ubwo bucukuzi?

Mukura yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

Byari bishyushye, abaturage bishimye,
Icyiza nabonyemo ni uko imbyino n,imikino byose byari byuzuye mo ubutumwa bwo kubungabunga pariki kandi abaturage ubwabo ari bo babihimbye.

Umuhanzi Comedien KANYOMBYA nawe yasusurukije abari bahari

Elie yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka