RDB imaze gushora miliyali 1,6 mu baturage batuziye za Pariki

Kuva mu mwaka wa 2005 gahunda yo gusaranganya umutungo uva mu bukerarugendo itangiye, aho ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kimaze gutanga amafaranga miliyali imwe na miliyoni 650 mu makoperative y’abaturage baturiye amapariki.

Ibi byatangajwe mu muhango wo gutaha umwe mu mishinga yatewe inkunga muri ubu buryo bwo gusaranganya umusaruro uva mu bukerarugendo w’uruganda ruciriritse rutunganya Kwunga n’andi mafu atandukanye mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe.

Umuyobozi w’agateganyo wa RDB, Clare Akamanzi atangaza ko mu myaka umunani iyi gahunda imaze itangiye hamaze guterwa inkunga imishinga 280 mu gihugu hose ariyo yashowemo ariya mafaranga miliyali imwe na miliyoni 650.

Mu nkengero za pariki y’igihugu ya Nyungwe honyine hatewe inkunga imishinga 66 yahawe amafaranga asaga miliyoni 500, iyo mishinga yose ikorerwa mu mirenge 23 yo mu turere dutanu dukora kuri pariki y’igihugu ya Nyungwe aritwo, Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Minisitiri Kanimba François ufite ubucuruzi mu nshingano ze wari witabiriye uyu muhango yasabye ko ibi bikorwa biterwa inkunga byaba byinshi bikagera ku baturage benshi, bityo hakaba hari icyizere ko batazongera gushakira imibereho muri nyungwe kuko bafite ubundi buryo bwo kubaho.

Ikigo RDB kiyemeje ko buri mwaka kizajya gitanga 5% by’umusaruro wavuye mu bukerarugendo agatera inkunga ibikorwa by’abaturage baturiye za pariki bikabafasha kwirinda kwangiza izo pariki.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka