Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres na Portia de Rossi

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Ellen DeGeneres na Portia de Rossi ndetse n’itsinda bari kumwe mu Rwanda, aho batashye ku mugaragaro ikigo cy’ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi.

Ellen DeGeneres na Portia de Rossi ku wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikigo cyiswe Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund.

Icyo Kigo cy’Ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu misozi miremire, umuhango wo kugifungura ku mugaragaro witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, wari uhagarariye Perezida Kagame. Ni ikigo giherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Iki Kigo Ellen DeGeneres yatangiye kucyubaka mu mwaka wa 2018 nyuma yo kugihabwa nk’impano n’umufasha we Portia de Rossi, bari kumwe muri uyu muhango, na we akaba wishimiye kuba babashije kugira igikorwa kiri kuri uru rwego ku butaka bw’u Rwanda, igihugu yemeza ko bihebeye kandi bifuzaga kugiramo ibikorwa nk’ibi.

Imirimo yo kubaka iki kigo yahaye akazi abaturage basaga 2400 biganjemo abahaturiye, babasha kwiteza imbere.

Ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund cyatashywe, gifite inyubako zinyuranye harimo Laboratwari esheshatu zikorerwamo ubushakashatsi ku buzima n’imibereho by’ingagi, gusuzuma ibiribwa zirya n’ibindi zikenera ngo zibashe kubaho.

Perezida Kagame na Ellen DeGeneres
Perezida Kagame na Ellen DeGeneres
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka