Parike y’Akagera igiye kuzanwamo Intare n’ubundi bwoko bw’inyamaswa itagiraga

Leta y’u Rwanda igiye kuzana intare n’ubundi bwoko bw’inyamaswa zitabaga muri Parike y’Akagera nk’uko bivugwa na Ngoga Telesphore ushinzwe guhuza Parike z’igihugu n’abazituriye, akaba anashinzwe ishami ryo kubungabunga Parike z’igihugu mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Uretse Intare, Leta irateganya kongera inyamaswa zo mu bwoko bw’Inkura n’Indonyi nk’uko Ngoga akomeza abivuga. Yongeraho ko izo nyamaswa zizatuma ba mukerarugendo basura Parike z’u Rwanda biyongera bitewe n’uko hari ubwoko bw’inyamaswa buzaba bwiyongereye mu Rwanda.

Hari ubwoko bw’inyamaswa Leta yari yaranze gushyira muri iyo Paike kubera kwanga ko zahungabanya umutekano w’abaturage batuye mu nkengero za Parike nk’uko Ngoga abivuga.

Ibyo ngo biterwa n’uko iyo Parike yari itarazitirwa bigatuma haba impungenge ko ziramutse zinjijwe muri iyo Parike zahungabanya umutekano w’Abaturage n’ibyabo.

Ngoga Telesphore ushinzwe guhuza Parike n'abazituriye.
Ngoga Telesphore ushinzwe guhuza Parike n’abazituriye.

Agira ati “Inyamaswa zisanzwe muri Parike zari zisanzwe zisohoka muri Parike zikajya mu baturage. Ntibyari gushoboka ko tuzana inyamaswa z’inkazi nk’intare mu gihe tubona ko parike itarazitirwa ngo twizere ko abaturage bafite umutekano usesuye”.

Imirimo yo kuzitira Parike y’Akagera igeze ku gipimo kirenga 80%. Mu gihe uruzitiro rwa Parike ruzaba rwuzuye ni bwo izo nyamaswa zizajyanwa muri Parike y’Akagera.

Abaturage batuye mu nkengero za Parike bavuga ko batewe ubwoba n’izo nyamaswa nshya z’inkazi zizajyanwa muri Parike nk’uko Muhire Vedaste ukorera mu murenge wa Ndego uhana imbibe na Parike y’Akagera abivuga.

Cyakora abaturanye n’iyo Parike banavuga ko niba hari uburyo bwateganyijwe bwo kurinda izo nyamaswa kujya mu baturage ntacyo bizabatwara.

Uruzitiro rwa Parike rurimo amashanyarazi azajya akanga inyamaswa ntizisohoke ngo zijye hanze ya Parike.
Uruzitiro rwa Parike rurimo amashanyarazi azajya akanga inyamaswa ntizisohoke ngo zijye hanze ya Parike.

Ngoga avuga ko hari icyizere ko izo nyamaswa ntacyo zizatwara abaturage kuko nyuma y’aho Parike itangiye kuzitirwa nta nyamaswa zigisohoka muri Parike ngo zijye mu baturage nk’uko byahoze.

Uruzitiro rwa Parike rurimo amashanyarazi ku buryo iyo inyamaswa ishatse gusohoka muri Parike ikangwa n’amashanyarazi yo muri urwo ruzitiro igahita isubira inyuma.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka