Muri uyu mwaka ingagi mu Rwanda ziyongereye kuburyo budasanzwe
Byibura abana 4 b’ingagi buri kwezi nibo bavutse mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2013, nk’uko byagaragajwe na raporo y’abashinzwe kubungabunga ubuzima bw’urusobe bw’ibinyabuzima n’inyamaswa zo muri parike.
Itsinda ry’abaganga bashinzwe kuvura ingagi muri parike y’ibirunga, muri raporo yabo banditse interuro igira iti ‘Gorilla Boom’ cyangwa se ubwiyongere budasanzwe bw’ingagi, bitewe n’uko havutse ingagi zirenze izari zitezwe muri uyu mwaka wa 2013.
Abaganga bavura ingagi kuri uyu wa 24/12/2013 batangaje ko abana 24 b’ingagi aribo bavutse mu mezi arindwi ashize yonyine. Mu mpuzandengo, byibura abana bane buri kwezi nibo bavutse muri uyu mwaka wa 2013.

Ibi kandi bisobanuye ko mu birori byo “Kwita Izina” by’umwaka utaha biteganyijwe mu kwezi kwa gatandatu 2014, hazitwa abana batari munsi ya 24, mu giye muri uyu mwaka wa 2013 hiswe abana 12, ibirori byabereye mu Kinigi akarere ka Musanze.
Kuva umuhango wo kwita izina watangira gukorwa hamaze kwitwa abana 161 b’ingagi, bigendeye ku muco nyarwanda aho umwana wavutse yakorerwaga ibirori byo kwitwa izina. Bivugwa ko amajana y’ingagi ari ku gice cy’u Rwanda cya parike y’ibirunga, ndetse hakaba hari n’iziva mu bindi bihugu ziyizira ku gice cy’u Rwanda.

Ingagi ni isoko nziza y’amadevize aturuka muri ba mukerarugendo. Umwaka ushize, urwego rw’ubukerarugendo rwinjije miliyoni 281.8 z’amadolari y’Amerika ugereranyije na miliyoni 251.3 zari zinjiye umwaka ushize, bivuze ko uru rwego rwazamutse ku kigero cya 17%.
Abaturiye parike babona byibura 5% by’aya mafaranga, binyuze muri gahunda yo gusaranganya inyungu y’ibiva kuri parike. 40% by’ibi byagiye ku baturage baturiye parike y’ibirunga, naho 30% ajya mu baturiye parike y’akagera, naho 30% yandi ajya mu baturiye parike ya Nyungwe.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nizonkwe zisubireyo ntamahwa nibyo kwishimirwa.
Twishimire icyo kintu kuko uyu ni umutungo w’igohugu kandi buri munyarwanda wese bimugeraho..twizere ko 2015 zizaba zigeze kuri 30 buri kwezi..yaba ari intabwe ishimishije cyane.
Biranejeje kabisa..kandi twagakwiye kuba mu ba mbere ibi bintu bishmisha, ngaho rero banyarwanda twemere ko ko dufite agaciro kandi gakomeye..
Birashimishije kubona bumwe mu bukungu leta yibitseho bugenda bwiyongera..hagati aho natwe turusheho kuzibungabunga..kandi tumenye ko zidufatiye runini!!