Menya pariki y’igihugu ya Nyungwe

Pariki y’igihugu ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza ribarizwa mu burengerazuba bw’amajyepfo bw’u Rwanda. Rifatanye na Pariki y’igihugu ya Kibira yo mu gihugu cy’u Burundi kandi rishobora kuba ari ryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi minini kandi miremire muri Afurika yose; ryari rifite ubuso bwa km² 924 mu mwaka w’i 2000.

Iryo shyamba riri mu misozi ifite ubutumburuke buri hagati ya m 1600 na m 2950 kandi ririmo amoko menshi y’ibimera abana n’amoko anyuranye y’inyamaswa; agizwe ahanini n’inyoni n’ingunge; nk’uko bitangazwa na Wikipedia.

Canopy way.
Canopy way.

Ishyamba cyimeza rya Nyungwe ni kimwe mu bigega by’amazi y’u Rwanda: ritanga hafi 60% by’amazi y’u Rwanda kandi isoko ry’uruzi rwa Nili iri muri iryo shyamba.

Pariki ya Nyungwe igiwze n’urunyurane rw’ibimera, ishyamba rigizwe n’amoko arenga 200 y’ibiti, n’urwunge rw’ibiti by’indabyo harimo n’igiti cy’inganzamarumbo (lobelia) n’izindi zitatse amabara menshi.

Umubare w’Abanyarwanda basura Pariki ya Nyungwe uragenda wiyongera bitewe n’uko muri Pariki ya Nyungwe hubatswe urutindo rwo mu kirere (canopy walk) aho ugenda witegeye ishyamba ryose; nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe.

Canopy way.
Canopy way.

Iryo teme ryubatse muri metero 50 uvuye ku butaka, rikaba rireshya na metero 150. Ni ryo rya mbere riri muri Afurika y’Uburasirazuba, rikaba ndetse irya 3 muri Afurika yose nyuma ya Gana na Afurika y’Epfo. Iryo teme rifasha abasura pariki kuyireba bayihereye hejuru, ku buryo bifasha mu kureba amaso ku yandi utunyoni ndetse n’inkende biba muri iryo shyamba.

Iri shyamba ricumbikiye amoko agera kuri 300 y’inyoni. Inyoni z’akataraboneka ziri muri Nyungwe, harimo ikinyoni kinini cy’ubururu bita Turaco, inyoni ziteye ubwuzu z’ubururu, umutuku ndetse n’icyatsi zijwigira ziva mu giti zijya mu kindi nk’urugero rw’ibisiga bisa nk’ibishuhe.

Umukunga.
Umukunga.

Muri Pariki ya Nyungwe habonekamo amoko asaga 10 y’inguge zibaho mu mutuzo muri iyi pariki yose. Amwe mu moko agize izi nguge zibera muri iri shyamba ashobora gusurwa na ba mukerarugendo, andi yo ntabwo asurwa. Izi nguge zikurura abakerarugendo benshi, kuko hari amwe muri aya moko y’inguge utasanga ahandi ku mugabane w’Afurika, uretse mu Rwanda.

Urutonde rwagaragaye mu nzu y’ububiko bw’ubumenyi bwerekeye iyi Pariki ya Nyungwe iri ku Uwinka, bwerekana amwe mu moko y’inguge abarizwa muri pariki ya Nyungwe ari icyondi (Cercopithecus lhoesti), igihinyage, inkomo (Colobus angolensis ruwenzori), inkima (Cercopithecus mitis doggetti & kandti ), inyenzi, impundu (Pan troglodytes schweinfurtii), Umukunga (Cercopithecus ascanius schmidti), inkendi (Cercopithecus aethiops), igishabaga (Cercopithecus albigena johnostonii), Galago zo mu burasirazuba, Galago ntoya n’inini ndetse n’Igitera.

Inkomo.
Inkomo.
Icyondi.
Icyondi.

Mu ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko 1250 y’ibimera harimo amoko 50 y’ibishihe, amoko 133 ya « Orchidées » indabo z’agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndikubona pariki ya nyungwe
Arinini cyane buriya mu Rwanda ninkiyakagahe?

Martin yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Murwanda Niya mbere mbega ukuntu ariyagatangaz

Philemon yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka