Kinigi: Ngo kuba baturiye Parike ni amahirwe bagize

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze, bibumbiye mu makoperative akorera mu nyubako y’ubucuruzi ya Kinigi, baravuga parike y’ibirunga igira uruhare mu kubavana mu bukene, bityo bakemeza ko ari amahirwe ataboneka henshi.

Nyirabatangana Consolee, umwe mu bakorera mu nyubako “Kinigi Commercial complex center” ibijyanye n’ imitako gakondo, abakerarugendo batahana nk’urwibutso nyuma yo gusura parike, avuga ko asanga aho amaze kugera hashimishije.

Ati: “Ubu nari ntuye muri nyakatsi, ariko ubu ndakoropa ntiwarora, mfite moto iyo nshatse kugira aho njya mbwira umwana akantwara”.

Ibi kandi byemezwa n’abahoze ari ba rushimusi, none ubu bakaba barishyize hamwe, maze bakaba barakoze koperative ishinzwe gutwaza ba mukerarugendo imitwaro, iyo bagiye gusura ingagi.

Amakoperative akorera muri izi nyubako, avuga ko guturira parike ari amahirwe bagize.
Amakoperative akorera muri izi nyubako, avuga ko guturira parike ari amahirwe bagize.

Ndungutse Francois, uhagarariye abahoze ari ba Rushimusi, avuga ko bahoraga bafite ubwoba, ntibabe baseruka mu bandi, ariko ubu bafite ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu ngo zabo, aho babasha kwibona ubwishingizi bwo kwivuza hamwe n’imiryango yabo, kandi bakaba banateye imbere mu buryo bwose.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere muri Musanze, buvuga ko abanyabukorikori bo mu nkegero za parike y’ibirunga, bibumbiye mu makoperative bityo bituma batera imbere kurusha mbere, ubwo buri wese yakoraga ukwe.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka