Kayonza: Minisitiri Kanimba yashimye uko ibibazo by’abaturage baturiye Parike y’Akagera bikemurwa

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Kanimba François, yashimye uburyo abayobozi ba Parike y’Akagera bakemura ibibazo abaturage bayituriye baterwaga n’inyamaswa zabahohoteraga zikanabonera imyaka.

Mu ruzinduko yagiriye muri Parike y’Akagera tariki 14/02/2013, Minisitiri Kanimba yavuze ko nubwo imirimo yo kuzitira Parike yabanje kudindira, ubu iri kugenda neza.

Parike y’Akagera yagombaga kuzitirwa ku burebure bungana n’ibirometero 110, ariko ibirometero 25 byonyine ni byo bitarazitirwa ku buryo hari icyizere ko na byo bizakorwa vuba.

Minisitiri Kanimba n'umuyobozi wa RDB (hagati) basobanurirwa uburyo amashanyarazi ari mu ruzitiro atuma inyamaswa zisubira muri Parike.
Minisitiri Kanimba n’umuyobozi wa RDB (hagati) basobanurirwa uburyo amashanyarazi ari mu ruzitiro atuma inyamaswa zisubira muri Parike.

Sosiyete yahawe inshingano zo kuzitira Parike yagiye ihura n’imbogamizi z’uko hari aho uruzitiro rwagonganaga n’amasambu y’abaturage, bikaba ngombwa ko babanza kwimurwa. Kubarura agaciro k’ubutaka bw’abo baturage no kubishyura ni byo byagiye bidindiza imirimo yo kubaka uruzitiro.

Ni ku nshuro ya kabiri minisitiri Kanimba asuye Parike y’Akagera mu gihe cy’umwaka n’igice. Ubwo yaherukaga kuyisura yasanze harimo ibibazo byinshi, ariko ngo byagiye bishakirwa ibisubizo.

Nubwo yashimye abayobozi ba Parike yanabasabye ko bakomeza gukora iyo bwabaga kugira ngo iyo Parike irusheho gutanga umusaruro mwinshi ku Rwanda. Yanavuze ko ibyo yabonye muri urwo ruzinduko azabigeza mu nama y’abaminisitiri.

Umukozi wa Sosiyete yatsindiye kuzitira Parike yerekanye ingano y'amashanyarazi yashyizwe mu nsiga zikoze uruzitiro rwa Parike.
Umukozi wa Sosiyete yatsindiye kuzitira Parike yerekanye ingano y’amashanyarazi yashyizwe mu nsiga zikoze uruzitiro rwa Parike.

Mu rwego rwo kurindira umutekano abaturage baturiye Parike y’Akagera, Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa African Park Network kizobereye gucunga neza amaparike.

Ayo masezerano yashyizweho umukono mu mwaka wa 2003, kugira ngo icyo kigo gifashe u Rwanda gushaka uburyo iyo Parike yacungwa neza ikarushaho kugirira u Rwanda akamaro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka