Kayonza: Imbogo zatorotse Parike y’Akagera zibura uko zisubiramo

Imbogo 30 zimaze iminsi ibiri ziri mu baturage bo mu mudugudu wa Mucucu mu murenge wa Murundi n’abo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili nyuma yo kuva muri pariki y’Akagera zikabura uko zisubiramo kubera uruzitiro rurimo kubakwa.

Izo mbogo zishobora kuba zaratorotse Parike nyuma zikabura aho zinjirira kubera imirimo yo kubaka uruzitiro rw’iyo Parike; nk’uko bisobanurwa n’abaturage.

Murekezi Claude uyobora umurenge wa Murundi abisobanura muri aya magambo: “Hari igice kinini cya Parike kimaze kuzitirwa, birashoboka ko zashatse gusubira muri Parike zikabura aho zinjirira kubera urwo ruzitiro”.

Izo mbogo zangiza imyaka y’abaturage ndetse zikanabatezamo umutekano mucye kuko iyo bigeze mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abaturage bifungirana mu mazu kuko umuntu izo mbogo zihuye nawe zimukomeretsa cyangwa zikamwica.

Mu murenge wa Mwili iyo imbogo zatorotse parike zikunda kwibera mu gishanga cya Kageyo mu murenge wa Kageyo.

Uretse kuba zarakunze konona ibigori byari bihinze muri icyo gishanga mu bihembwe by’ihinga bishize, izo mbogo tariki 10/07/2012 zakomerekeje umuturage ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Rwinkwavu.

Mu kwezi kwa gatandatu nabwo hari undi zishe;p nk’uko bitangazwa na Munyensanga Philbert, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwili.

Abaturage barasaba ko izo mbogo zasubizwa muri Parike kuko zikomeje kubatezamo umutekano muke.

Biteganyijwe ko kubaka uruzitiro rwa Parike y’Akagera bizarangirana n’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka. Urwo ruzitiro ruzaba rureshya n’ibirometero bisaga gato ijana kandi ruzaba rurimo amashanyarazi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza.

Nyuma yo kubaka uruzitiro hazabaho igikorwa cyo gushaka inyamaswa zose zatorotse Parike zikayisubizwamo mbere y’uko ifungwa; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa pariki y’Akagera.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yeeeeeeeeeeeeeeee towa izo mbogo seeeeeeeeeee

goj yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka