Ibibazo bya pariki y’akagera biri hafi gusobanuka-Min Kanimba

Nyuma y’ibibazo by’urusobe byagaragaye muri pariki y’akagera birimo kuba inyamaswa zitera abaturage zikabonera ndetse zikabica hamwe n’ibibazo by’abaturage bigabiza pariki bagatega. Minisitiri ufite munshingano ze ubucuruzi Kanimba Francois taliki ya 12 Ugushyingo yasuye pariki y’akagera kugira ngo arebe aho gucyemura ibyo bibazo bigeze asanga hari ikizere ko bizarangira

Kuva mu mwaka 2000 abaturage baturiye pariki y’akagera binubira kuba inyamaswa zibatera zikabangiriza imyaka ndetse zikabica, abaganiriye na Kigalitoday bakaba baratangaje ko zimwe mu nyamaswa zavuye no muri pariki zikaba zibera mu baturage aho zibonera imyaka . aha bakaba batunga agatoki inzovu Mutware, uretse ko hari imvubu zituriye mu mariba y’inka nazo zibivugana bagiye kuhira amatungo.

Nubwo abaturage batunga agatoki kuba inyamaswa zibangiriza, hari n’abaturage bajya muri pariki gutega imitego bahinga. Ubwo Kigalitoday yageraga muri pariki yasanze imbogo imaze iminsi ifashwe n’umutego wayifashe mu mutwe, umuvuzi wa pariki akaba ataranayivura bishobora kuyiviramo no gupfa kuko idashobora kuva aho iri. Ibi bigaragaza rero ibikorwa bimwe abaturage bakora bangiriza pariki.

Nyuma yo kuganira n’abashinzwe gucunga pariki bahuriye muri Akagera management Company Ltd Minisitri Kanimba akaba yaratangaje ko ibibazo bihari biri hafi kubonerwa ibisubizo aho atangaza ko icyatinze ari ukubaka uruzitiro rukumira inyamaswa kujya mu baturage, aho byadindijwe no kwimura abaturage baturiye imbago za pariki. Mu karere ka Kayonza habarurwa imiryango 98, hagomba kwiyongeraho abaturage bo mu karere ka Nyagatare.

Minisitiri Kanimba avuga ko uruzitiro ruzubakwa ruzaba rurimo amashanyarazi kuburyo inyamaswa izarwegera izajya ifatwa n’amashanyarazi igasubira muri pariki, naho ku kibazo cy’abaturage bajya muri pariki gushaka amazi, hatangijwe gahunda yo kububakira ibigega by’amazi bizatuma badasubira muri pariki, igikomeje gutera inkeke ni inyamaswa zavuye muri pariki zigatura mu baturage aho basanze zigomba kugarurwa muri pariki, aho byanze zikicwa.

Pariki y’akagera ikize ku uruhurirane n’inyamaswa zitandukanye, kuburyo Leta y’u Rwanda yifuza kuyishoramo imari, ihereye kubikorwa bishobora gucuruzwa nko gushyiramo amahoteri, amato mubiyaga, ariko haracyakenewe ibikorwa remezo, kuko na Hoteri yari ihubatswe imicungire yayo itegeze igenda neza ubu ikaba itabyazwa umusaruro uko bikwiye

Sebuharara Sylidio

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka