Gishwati-Mukura hagiye kuba Pariki yiyongera ku zindi ziri mu Rwanda
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwanyuzwe n’icyemezo cy’uko Gishwati yahinduka Pariki nyuma y’igihe kitari gito bwamaze bwerekana ko Gishwati ari agace keza nyaburanga kakurura benshi mu bakerarugendo bitewe n’imiterere yako myiza ibereye ijisho, inzuri nziza, n’amashyamba ateye ku misozi mu buryo bunogeye amaso.
Mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 15/10/2014 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nibwo hemejwe umushinga w’Itegeko rishyiraho Pariki y’Igihugu ya Gishwati – Mukura.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mukaminani Angela, avuga ko icyemezo cyo kuba Gishwati yarafashwe nka Pariki y’igihugu bacyishimiye cyane.
Yongera ho ko bagiye bereka ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ibyiza nyaburanga bya Gishwati mu birebana n’ubukerarugendo.

Harimo udusozi twiza cyane duteye amabengeza tunogera amaso y’abatureba, inzuri nziza ziteye ku buryo zikurura amaso y’abazireba, akayaga keza ku buryo uhari areba ibyo byiza yumva aruhutse mu mutwe ndetse hakaba n’amashyamba agiye ateye ku dusozi ku buryo bwiza. Yongeraho ko imiterere ya Gishwati ikurura cyane abayireba.
Nyiraminani yakomeje avuga ko ubu mu karere ka Nyabihu harimo kugenda hubakwa amazu yakira abakerarugendo nka za “Guest House”, ama hoteli aciriritse”, ku buryo ibyo byose bizagenda bitera imbere byakira abakerarugendo n’abandi benshi bazajya babigana bitewe n’uko Gishwati yabaye pariki, Ibi bikazateza imbere abashoramari, akarere ndetse n’igihugu.

Ubusanzwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gishwati yari ishyamba rinini rifite km2 280 ritagiraga n’ikibazo cy’isuri. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bivugwa ko Abanyarwanda benshi batahutse baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biba ngombwa ko batuzwa muri ako gace by’agateganyo bituma igice kinini cy’iri shyamba gitemwa rirangirika hasigara km2 zigera kuri 7 gusa.
Mu rwego rwo gutunganya no gusubiranya Gishwati, uhereye mu mwaka wa 2007 byatangiye gushyirwamo ingufu kugira ngo izongere isubirane dore ko nyuma yo gutemwa kw’amashyamba haje kuvuka ikibazo cy’isuri muri ako gace giteza zimwe mu ngaruka zari ziteye inkeke.
Mu kuyitunganya no mu kuyisubiranya Gishwati yagabanijwemo ibice 3 birimo igice cy’ubuhinzi, icy’ubworozi n’icy’amashyamba. Nyuma y’aho itunganirijwe, ikibazo cy’isuri cyarakemutse igice cy’ubuhinzi cyirahigwa, icy’amashyamba cyagiye giterwamo amashyamba ndetse n’icy’ubworozi cyororerwamo.
Ibi bice 3 bikorerwa ho ibikorwa bitandukanye kuri ubu biremye ishusho nyaburanga nziza ikurura uyireba ari nayo mpamvu hagiye hifuzwa kenshi ko haba kamwe mu duce nyaburanga tugize u Rwanda, none byahawe agaciro ndetse hiyongeraho n’ishyamba rya Mukura riri mu karere ka Rutsiro. Gishwati ifata igice cy’akarere ka Nyabihu, Ngororero, Rubavu na Rutsiro.
Andi mafoto yo muri Gishwati hagiye guhindurwa pariki y’igihugu:



Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
urebe akamaoro ubukerarugendo budufitiye ntiwabura gisaba ko uretse na gishwati mukura ko hashakwa ahandi hose hashobora gukurura abakerarugendo