Bweyeye: Abaturage barasabwa kubungabunga pariki y’igihugu ya Nyungwe

Ubwo umuyobozi w’intara y’uburengerazuba, Madame Mukandasira Caritas yagendereraga umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi tariki 31/07/2014 yasabye abaturage kubungabunga pariki y’igihugu ya Nyungwe, kuko nk’uko yabivuze, bibabaje kubona hari abaturage bamwe bajyamo guhiga inyamaswa bakazica kandi bazi akamaro zifitiye igihugu.

Hari kandi abaturage bajya muri pariki gucukura amabuye y’agaciro kandi barasobanuriwe kenshi ko gucukura ayo mabuye bigira amategeko abigenga nyamara bakaba bakomeje kwica amatwi baryangiza, hanavugwa abaritashyamo inkwi, abagikamo imizinga y’inzuki n’abandi bangizi ndetse n’abategamo imitego yo kwica inyamaswa ziririmo.

Guverineri Mukandasira Cartas yasabye abatuye umurenge wa Bweyeye kutangiza Pariki ya Nyungwe.
Guverineri Mukandasira Cartas yasabye abatuye umurenge wa Bweyeye kutangiza Pariki ya Nyungwe.

Guverineri Mukandasira yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, uwo babonye muri pariki ya Nyungwe akora ibikorwa byo kuyangiza muri ubwo bugizi bwa nabi bakamutungira agatoki ubuyobozi, uwo na we akabuzwa gukomeza kuryangiza.

Aha kandi yanabakanguriye kubyara abo bashoboye kurera, anabakangurira gukomeza kwirindira umutekano, bo ubwabo kugira ngo uwo murenge ukomeze ukataze mu iterambere.

Mu bibazo abaturage bamugejeje kuri Guverineri Mukandasira birimo ikibazo cya miliyoni 6 z’amafaranga ya VUP yahereye mu mifuka y’abayobozi aho kugera ku baturage, imicungire idahwitse y’umurenge sacco waho, icy’imodoka abaturage bari barahawe na Perezida Kagame ngo ibateze imbere ariko ubu ikaba iparitse ku biro by’umurenge idakora n’ibindi, na byo Guverineri Mukandasira avuga byose bigiye gushakirwa ibisubizo mu bihe bya vuba.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi agaragaza imbogamizi umurenge wa Bweyeye ufite mu iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi agaragaza imbogamizi umurenge wa Bweyeye ufite mu iterambere.

Aba baturage ba Bweyeye batangarije Kigali Today ko bishimiye uru rugendo rw’abayobozi b’Intara mu murenge wabo kuko byatumye abo bayobozi bamenya imibereho yabo n’ibyo bakeneye kugira ngo bakomeze mu iterambere,bakanabaha ibisubizo binyuze ku bibazo babagaragarije.

Ku bibazo byo kuba nta mudugudu n’umwe w’uyu murenge ubarizwamo umuriro w’amashanyarazi, n’amazi akaba ari make bakagira n’ikibazo cy’imihanda itameze neza, bijejwe ko byose bigiye gushakirwa umuti, ndetse banizezwa ko mu bihe bya vuba umuhanda Pindura-Bweyeye ureshya na km 33 ugera iwabo uzaba washyizwemo kaburimbo.

Abaturage b'umurenge wa Bweyeye bijejwe ko ibyo basabye umuyobozi w'intara bagiye kuzabibona.
Abaturage b’umurenge wa Bweyeye bijejwe ko ibyo basabye umuyobozi w’intara bagiye kuzabibona.

Kuva yatangira kuyobora intara y’uburengerazuba tariki 19/03/2014, Guverineri Mukandasira Caritas yafashe ingamba zo gusura ibice bitandukanye bigize iyi ntara, kuri uyu wa 31/07/2014 akaba ari umurenge wa bweyeye wari utahiwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka