Abantu babarirwa muri 30 bafatiwe mu bikorwa byangiza Pariki y’Ibirunga

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga butangaza ko mu mwaka wa 2014 abantu babarirwa muri 30 bafatiwe muri iyo pariki bari gukora ibikorwa bitewe biyangiza byatuma urusobe rw’ibinyabuzima biyituyemo bihura n’ingorane.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Prosper Uwingeri avuga ko abo bantu bagiye bafatwa n’abashinzwe kurinda Pariki mu bihe butandukaye.

Agira ati “Akenshi abafatwa ni abajya gutega imitego mu ishyamba (batega inyamaswa zirimo Impongo), abandi bashobora gufatwa ni abajya gutema ibigano no gutema ibiti”.

Akomeza avuga ko abandi bafatwa ari abavumvu bajya kwegekamo imizinga y’inzuki ndetse n’abajya kwahiramo. Hakaba kandi ngo n’imbwa z’inzererezi zijya guhiga muri Pariki.

Uwingeri avuga ko muri Pariki y’ibirunga cyane cyane ahegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda usanga ariho hari ibibazo, ngo kuko hari abagira icyanzu iyo Pariki bakanyuzamo forode cyangwa ibiyobyabwenge bakuye muri Uganda.

Abantu bagera muri 30 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza Pariki y'ibirunga.
Abantu bagera muri 30 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza Pariki y’ibirunga.

Ikindi ngo usanga hari bamwe bakora ibikorwa byangiza Pariki y’ibirunga bakwikanga abayirinda bagahita birukira muri Uganda.

Kubera iyo mpamvu, Tariki ya 23/12/2014 abayobozi ba Pariki y’Ibirunga bari kumwe n’abayobozi b’Akarere ka Burera ndetse n’abayobozi batandukanye b’Akarere ka Kisoro, bakoreye inama hamwe mu Rwanda kugira ngo berebe uko barwanya ibyo bikorwa.

Uwingeri avuga ko abarinda Pariki y’ibirunga mu Rwanda ndetse n’abarinda Pariki Mugahinga yo muri Uganda biyemeje gukomeza gukorera hamwe kugira ngo ibikorwa nk’ibyo bicike, bakazabifashwamo kandi n’abashinzwe kubungabunga umutekano, ingabo na Polisi.

Agira ati “Haba hakenewe uburyo bwo kumvikana no guhana amakuru kuko abenshi bangiza Pariki baba banyuze mu ishyamba ahantu haba hatari inzego zibareba, hatari inzego z’abinjira n’abasohoka bagaca rero muri icyo cyanzu”.

Akomeza agira ati “Cyangwa ugasanga abangiza Pariki mu bihugu bitandukanye bashobora kujya mu ishyamba, baba bari mu Rwanda akaba azi ko yakwirukanka ahungira i Bugande uwo mu Rwanda ntamukurikire. Ahangaha rero biba bisaba kugira ngo ku mpande zombi tuvuge ibibazo bihari kugira ngo aho dukeneye gukorana, tubihashye twivuye inyuma ku mpande zombi”.

Umuyobozi wa Pariki y'ibirunga avuga ko bafite ubufatanye n'abagande mu kurwanya abangiza Pariki.
Umuyobozi wa Pariki y’ibirunga avuga ko bafite ubufatanye n’abagande mu kurwanya abangiza Pariki.

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu rwego rwo kubungabunga Pariki y’ibirunga, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kigenera buri mwaka amafaranga abaturage bo mu turere dukora kuri iyo Pariki. Utwo turere natwo tukayashyikiriza abaturage batuye mu mirenge ihana imbibi n’iyo Pariki.

Ibyo bikaba ari ibyo bituma abo baturage bakomeza kubungabunga Pariki y’ibirunga barwanya ba rushimusi b’inyamaswa ndetse n’abandi bakwangiza ishyamba ry’iyo Pariki.

Iyo mirenge ikora kuri Pariki y’ibirunga (mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu) igenerwa amafaranga buri mwaka bitewe n’ayinjiye biturutse ku bakerarugendo bayisuye. Muri uyu mwaka wa 2014 iyo mirenge yagenewe amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 10 ashyirwa mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka