Abana 18 b’ingagi bavutse uyu mwaka bazitwa amazina

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kiritegura gukora igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingagi bavutse. Uyu mwaka hakazitwa amazina abana 18 bavutse mu muhango uzabera mu Kinigi, mu karere ka Musanze nk’uko bisanzwe.

Uyu muhango uteganyijwe tariki 1/7/2014 uzabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye byo kumurika bazawitabira uburyo u Rwanda rwita kuri iki gice cy’ubukerarugendo, nk’uko Ambasaderi Yamina Karitanyi ushinzwe kubungabunga n’ubukerarugendo muri RDB yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 18/6/2014.

Yagize ati “Kwita izina ni ugufata umuco wacu wo kwita izina ukabifatanya no kubungabunga ibidukikije, ukabifatanya n’imiyoborere myiza. Ku rwego rwa guverinoma ni igikorwa gikomeye kubera ko kiduhuza twese kikaduha n’amahirwe yo kwereka isi yose uko dukorana neza.”

Iki gikorwa cyo kwita izina zizabimburirwa n’umuhango wo gutaha ishuri ribanza rya Basumba Primary School, tariki 28 hakurikireho umuganda rusange uzakorwa mu gihugu cyose n’abashyitsi bazifatanya n’abaturage mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Uwo mugoroba hazabaho umugoroba w’abashoramari bazahura bakaganira ku mahirwe ari mu bukerarugendo bw’u Rwanda. Kuri iki gice RDB yemeza ko yakoranye n’ibindi bihugu byo mu karere kugira ngo bafatanye kuzamura ubukerarugendo bw’akarere.

Tariki 30/6/2014 hazaba igitaramo kizitabirwa n’amatorero atandukanye n’abahanzi b’indirimbo, mu kwitegura neza ibirori nyir’izina byo Kwita Izina bizaba ku munsi ukurikira.

Umuhango nyirizina uzabera mu Kinigi mu birori byo kwita izina. Biteganyijwe ko abashyisti baturutse hirya no hino ku isi bagera kuri 400 bazitabira uyu muhango.

Kugeza ubu mu ngagi zigera kuri 880 zibarizwa muri aka karere u Rwanda rufitemo ingagi 295, zinjiza byibura ½ cy’amafaranga ava mu bukerarugendo buri mwaka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka