Haracyakorwa ubushakashatsi ku bwato bw’Abadage batabye ku Kivu

Ubuyobozi bukuru bw’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda (INMR) buvuga ko hari gukorwa ubushakashatsi ku bwato bw’abamisiyoneri b’Abadage butabye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Muri icyo kibaya ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu niho ngo hatabye ubwo bwato bw'Abadage
Muri icyo kibaya ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu niho ngo hatabye ubwo bwato bw’Abadage

Ubwo bwato bivugwa ko butabye ahazwi ku izina ryo mu Rwintare, akaba ari mu Mudugudu wa Kagugu, Akagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, aho kagabanira n’aka Karongi.

Ambasaderi Masozera Richard, Umuyobozi wa INMR avuga ko ubu bwato bwageze mu Rwanda muri 1909 buzanywe n’Abamisiyoneri bitwaga Abaruteri bo mu Budage.

Akomeza avuga ko ubwo bwato mu ntambara ya mbere y’isi, bwaje kwifashishwa n’uwari ukuriye ibikorwa bya gisirikare by’Abadage mu Rwanda.

Uwo musirikare Abanyarwanda bitaga Tembage. Yari yarashyize imbunda nini izwi nka “Mitrailleuse” kuri ubwo bwato akabwifashisha mu kurwana n’Ababiligi bari muri Congo Kinshasa.

Agira ati “Uwo mukoloni yaje gutsindwa, acukura ku nkengero afatanije n’abaturage batabamo ubwo bwato kugira ngo babuhishe.”

Amb. Masozera avuga ko kubera isuri, uko imyaka yagiye igenda, ubwato bwarushagaho gupfukwa n’itaka ryinshi ku buryo na ba nyirabwo mu myaka ya 1988 bagarutse kubucukuramo, bukabananira.

Avuga ko ubu bwato ari kimwe mu bimenyetso bikomeye mu mateka y’intamabara y’Abakoloni bahanganye n’Ababiligi n’Abongereza, aho amateka yabwo yajya agaragara no mu ngoro y’umurage y’amateka y’Abadage mu Rwanda iri ahazwi nko kwa Richard Kant.

Ati “Kubucukura bizaba ari igikorwa kitoroshye, ikipe yacu iri gukora ubushakashatsi ngo turebe ko bwashobora gucukurwa. Dusanze ari gikorwa twakwishoboza cyaba ari ikimenyetso cyiza tuzifashisha mu gusobanura ayo mateka.”

Hagiye humvikana amajwi y’abaturiye ahavugwa ko hatabwe ubwo bwato,bivugwa ko bufungiyemo imitungo itandukanye irimo amabuye y’agaciro.

Aha niho ngo bacukuye bwa mbere bashaka ubwo bwato
Aha niho ngo bacukuye bwa mbere bashaka ubwo bwato

Bimenyimana Onesme w’imyaka 57 avuga ko babishingira ku kuba ngo hari abagiye bacukura ahabaga Teritwari (Teritoire) ya Musaho ari naho habaga abo Badage, bakabihabona.

Akomeza avuga ko hari andi makuru afite avuga ko uretse ubwo butunzi muri ubwo bwato harimo n’ibikoresho bya gisirikare.

Agira ati ″Ubu bwato twabubwirwaga n’ababyeyi, ariko hari bimwe mu bimenyetso twari twatangiye kubona ubwo bahacukuraga. Nari kapita mu gikorwa abazungu bari batangiye cyo gucukura ngo tubukuremo muri 1988, ariko intamabara yo muri 1990 yateye tutarakigeraho."

Akomeza agira ati "Ariko iyo tubikorana ubushake, twari kukigeraho, ahubwo twacukuraga tugana ku ruhande kuko muri icyo gihe muri bino bice ahantu henshi, abantu bagendaga bacukura bakuragamo imari abo bazungu basize. Natwe rero twaravugaga ngo tubatinze barambirwe bagende, tuzabyicukurire.″

Bimenyimana Onesme yereka umunyamakuru wa Kigali Today ahatabye ubwo bwato
Bimenyimana Onesme yereka umunyamakuru wa Kigali Today ahatabye ubwo bwato

Rwasibo Raphael ufite imyaka 70 y’amavuko na we ati “Icyo gihe bacukura, twari twageze ahantu hari ibisima bifashe iminyururu iziritse ubwo bwato, ku buryo iyo dukomeza twari kubugeraho.

Ababyeyi batubwiraga ko harimo ubutunzi bwinshi, ariko urebye n’uburyo bariya bazungu bagarutse kubureba bifite icyo bivuze.”

Abo baturage bavuga ko atari abo bazungu bonyine bashatse gukuramo ubwo bwato, kuko ngo hari n’abantu batandukanye bajyaga bahaza rwihishwa, ariko bikarangira bibananiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Bashake Uburyo Babucukura Rwose

Xaverine yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Ni Captain Witgens bamwitaga Tembasi ntabwo ari Tembage.

Innocent yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

Ibintu Nihatari.

Emanuel yanditse ku itariki ya: 18-09-2017  →  Musubize

IBIGARAGARA NUKO HARIYA HANTU HASHOBORA KUBA HARI/HATABYEMO UMUTUNGO UKOMEYE KUKO BYAVUZWE KENSHI NA KENSHI KO HATABYE UBWATO TUKABYUMVA TURI ABANA BATOYA AHAGANA MURI 1996 KANDI HARAGARAGARAGA AHO BWARI BUTABYE AHUBWO NDUMVA UBUYOBOZI BUBIGIZEMO URUHARE BWA KORESHA ABAHANGA MUKUJOMERA BAKAMENYA NEAZA AHO BUREREYE BAKABA BABUKURAMO KUKO NI UMUTUNGO WIHISHE KANDI UFITE AKAMARO.

NSANZIMANA Theogene yanditse ku itariki ya: 2-03-2018  →  Musubize

ikindi kandi abantu bari bahaturiye bafite amakuru ahagije ubuyozi bwabifashisha bakamenya nandi makuru afatika bageneraho ngo bamenye ibytubwo bwato neza.

alias yanditse ku itariki ya: 2-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka