Amateka yo kubohora igihugu agiye kubyazwa amadevize

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), batoje abunganira ba mukerarugendo, kuzabamurikira amateka yo kubohora u Rwanda.

Abahuguwe ubwo bari mu muhango wo gusoza amahugurwa
Abahuguwe ubwo bari mu muhango wo gusoza amahugurwa

Mu mahugurwa izi nzego zahaye aba bafasha ba mukerarugendo, RDB na MINADEF byijeje ko amateka yo kubohora igihugu nasobanurirwa ba mukerarugendo, ngo ari ubundi buryo bwinjiriza igihugu amadolari.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo bushingiye ku muco, Denise Omany agira ati “Twari dusanzwe dushyira imbaraga cyane ku ngagi(ko ari zo zisurwa), tumaze gushaka ibiteza imbere umuco, ariko Ingoro z’umurage na zo zishobora kudufasha”.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo bushingiye ku muco, Denise Omany
Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo bushingiye ku muco, Denise Omany

Mu mwaka wa 2018 ubukerarugendo bwinjirije Leta amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 1,300, kandi wagereranya n’umwaka wawubanjirije wa 2017, uyu musaruro ngo wiyongereyeho 13.8%.

Omany avuga ko atahita atangaza inyungu iva kuri ba mukerarugendo basura Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, ariko ko hari Abanyarwanda benshi n’abanyamahanga bazisura.

Umwe muri 35 bahuguwe mu gihe cy’iminsi 15 kugera ku wa gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020, witwa Rugero Jeannette asanga kumenyekanisha amateka yo kubohora u Rwanda bizatuma ibisekuru bivuka bimenya ayo mateka.

Rugero Jeannette ni umwe mu bahuguwe akaba n'umwe mu bunganira ba mukerarugendo iyo baje mu Rwanda
Rugero Jeannette ni umwe mu bahuguwe akaba n’umwe mu bunganira ba mukerarugendo iyo baje mu Rwanda

Rugero akomeza avuga ko mu byo batojwe kuzamurikira ba mukerarugendo n’abandi Banyarwanda bazasura Ingoro z’umurage zibitse amateka yo kubohora Igihugu, ngo hari uduce nka Kagitumba muri Nyagatare (Inkotanyi zinjiriyemo) n’i Byumba ahari indake Perezida Kagame yabayemo.

Hari no muri Pariki y’ibirunga ifite agace kitwa Rugano, aho bivugwa ko Inkotanyi zongeye kwisuganyiriza zimaze gusubira inyuma, ubwo zari zinjiye mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 1990, kugera ubwo bamwe bageze i Kigali bagatangiriza urugamba mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko ku Kimihurura.

Rugero agira ati “Twigishijwe inzira uko yagenze, aya mateka twari dusanzwe tuyavuga ariko tutayavuga nk’uko bikwiriye, hari imisozi izengurutse Umujyi wa Kigali nka Rebero, Mont Jali na Mont Kigali”

“Batweretse uburyo iyo misozi ihanamiye Kigali yatumye ingabo zari iza APR zirasirwa muri iyi nzu (y’Inteko), tuzabyerekana kuko abantu bazaga mu gihugu baje gusura Ingoro z’Umurage n’inzibutso”.

Umwarimu w’aba bakozi b’Ingoro z’amateka yo kubohora Igihugu, Rt Lt Col Ndore Rurinda wo mu ngabo z’u Rwanda, ashima uburyo RDB yarafashe umwanzuro wo kubyaza amadevize amateka yo kubohora u Rwanda, kandi ngo hazavamo inyungu.

Rt Lt Col Ndore Rurinda wahuguye abakozi b'Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo kubohora igihugu
Rt Lt Col Ndore Rurinda wahuguye abakozi b’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu

Rt Lt Col Ndore agira ati “Ubukerarugendo buri gutera imbere mu Rwanda, kuba hiyongereyemo iyi ngingo yindi(ibijyanye n’amateka yo kubohora Igihugu), rwose bizongera amafaranga aza mu Rwanda”.

Ubukerarugendo bwari busanzweho mu mateka y’u Rwanda bwari ubwo gusura za pariki gusa, ariko muri iyi myaka ya vuba havutse ubushingiye ku muco, ku nama n’ibirori bibera mu gihugu, ndetse no gusura ibindi bice bifite umwihariko.

Abayobozi mu Ngoro z'Umurage z'u Rwanda bari kumwe n'aba RDB n'abahuguwe
Abayobozi mu Ngoro z’Umurage z’u Rwanda bari kumwe n’aba RDB n’abahuguwe

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka