Amateka ashingiye ku muco ntakwiye gucika – Minisitiri Habineza
Kuri uyu wa 01 Ukwakira minisitiri wa Siporo n’umuco Joseph Habineza yasuye ingoro ndangamateka z’umwami Mutara wa 3 Rudahigwa ziri mu murenge wa Mimuli na Nyagatare mu karere ka Nyagatare yongera gushimangira ko amateka ashingiye ku muco adakwiye gucika.
Izi ngoro zubatse mu mudugudu wa Rebero akagali ka Rugali umurenge wa Mimuli. Niho Umwami Mutara wa 3 Rudahigwa yaruhukiraga iyo yabaga yaje mu muhigo mu Mutara w’indorwa.

Avuye i Mimuli, minisitiri Joseph Habineza yanasuye inzu ndangamateka yubatse mu mudugudu wa Nsheke akagali ka Nsheke umurenge wa Nyagatare. Iyi nzu yakorerwagamo ubworozi bwa kijyambere.
Asobanura amateka y’iyi nzu cyangwa ikiraro, muzehe Ngangure Lawrence wavukiye hafi n’aho yubatse, yavuze ko yubatswe mu mwaka wa 1953. Ngo yororerwagamo inka zivuguruye.

Ngo Umwami yashakaga kwereka Abanyamutara ko korora bidasaba urwuri runini ahubwo bisaba kubitegura no kubyitaho. Uruhande rumwe ngo rwabagamo inyana urundi rukabamo ibimasa. Inka zahororerwaga ngo zari iz’umukamo utubutse.
Minisitiri Habineza Joseph avuga ko impamvu basuye izi ngoro biri mu rwego rwo kubungabunga amateka ya kera no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Aha hantu ngo hazatunganywa ku bufatanye bwa RDB, ubuyobozi bw’inzu ndangamurage z’u Rwanda ndetse n’akarere kugira ngo bamukerarugendo bazatangire kuhasura.

Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|