Ubukerarugendo 2020: Ikoranabuhanga mu bikorwa byinshi harimo no Kwita Izina

Umwaka wa 2020 waranzwe n’idindira rya serivise zijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda no ku isi hose, aho ibikorwa binyuranye by’ubukerarugendo byajyaga byinjiriza igihugu amadevise byashegeshwe na COVID-19.

Kwita Izina abana b'ingagi muri uyu mwaka byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga
Kwita Izina abana b’ingagi muri uyu mwaka byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga

Ni icyorezo cyagaragaye bwa mbere mu Rwanda ku itariki 14 Werurwe 2020, ku mugabo wari uturutse mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde, ubwo yari yinjiye mu Rwanda ku itariki 08 Werurwe 2020.

Kuva haboneka uwanduye icyo cyorezo abantu babaye nk’abahungabanye, ibikorwa binyuranye by’ubukerarugendo birahagarikwa, aho zimwe muri serivise z’ubukerarugendo zaguye mu bihombo.

Icyo gihe Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ubwikorezi bw’Indege muri Afurika (IATA) rihagarika serivise zaryo, aho ubuyobozi bw’iryo shyirahamwe bwemeje ko COVID-19 izabateza igihombo cy’akayabo ka miliyari enye na miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika.

Nyuma y’uko bigaragaye ko abaturuka mu mahanga ari bo bakomeje kugaragaraho icyo cyorezo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryacyo, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhagarika ingendo ziva cyangwa ziza mu Rwanda kuva tariki ya 20 Werurwe harimo na Rwandair, ubukerarugendo butangira kugwa mu bihombo, Pariki zibura abazisura, Hoteli zibura abakiriya n’izindi serivise zinyuranye z’ubukerarugendo ziradindira.

Ubukerarugendo muri gahunda ya Guma mu rugo

Uko iminsi yajyendaga yigira imbere ni na ko Leta y’u Rwanda yafataga ingamba zo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19, aho mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe no muri Mata Leta yafashe icyemezo itangiza gahunda ya #Gumamurugo.

Iyo gahunda ya guma mu rugo ntiyasize ubukerarugendo, aho Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwahise rusohora itangazo ryemeza ko guhera ku itariki ya 21 Werurwe 2020, ibikorwa byo gusura Pariki z’Igihugu eshatu ari zo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, iya Mukura-Gishwati ndetse n’iya Nyungwe byabaye bisubitswe by’agateganyo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 ni kimwe mu byashegeshe ubukerarugendo bushingiye kuri za pariki, ingoro ndangamurage, inama mpuzamahanga zinyuranye, amamurikagurisha mpuzamahanga n’ibikorwa by’imyidagaduro bikurura ba mukerarugendo benshi mu Rwanda, aho byose byahagaze.

Mu bihombo bikomeye COVID-19 yateje igihugu cy’u Rwanda, harimo inama ikomeye u Rwanda rwateganyaga kwakira ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza izwi nka ‘CHOGM’ (Commonwealth Heads of Government Meeting) yagombaga kubera i Kigali kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku itariki ya 27 Kamena 2020, irasubikwa.

Ni mu tangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango wa Commonwealth rivuga ko iyi nama yari igiye kuba ku nshuro ya 26, ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye na yo byimuriwe mu mwaka utaha, ikaba yaragombaga kwakira abantu bakabakaba ibihumbi 10.

Ibiciro byo gusura ingagi byaravuguruwe muri ibi bihe bya Covid-19
Ibiciro byo gusura ingagi byaravuguruwe muri ibi bihe bya Covid-19

Mu bukerarugendo bushingiye ku nyamaswa, haba ku ruhare rwa Leta haba no ku baturage baturiye Pariki y’Ibirunga, byari bimenyerewe ko basaranganya umusaruro uturuka ku bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga (Revenue sharing) bidindizwa na COVID-19.

Abaturage bagenerwaga 10% by’amafaranga yinjizwa na Pariki, aho ubusanzwe buri mwaka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yinjizaga miliyoni 120 z’amadolari ya Amerika, (asaga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda), aturutse mu bukerarugendo.

Muri iyo gahunda y’ihagarikwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo, inyamaswa nubwo zakomeje kubungabungwa uko bikwiye ntabwo zaguwe neza n’ibyo bihe, aho zari zimenyereye kubona abantu bingeri zinyuranye bazisura zikababura mu buryo buzitunguye.

Ni na ho muri Mata 2020, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y’ingagi bigaragara ko yari yarenze imbago za Pariki, aho yari ikikijwe n’imbaga y’abaturage batambaye udupfukamunwa.

Ni ifoto yatangaje benshi bakeka ko iyo ngagi yarambiwe kubaho itabona abantu ibasanga mu ngo zabo, aho iyo foto yagaragaye bwa mbere kuri twitter ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV.

Muri COVID-19, ubwo hahagarikwaga ibikorwa byose bijyanye n’ubukerarugendo muri gahunda ya Guma mu rugo, ubuzima bwasaga n’ubwahagaze muri serivise z’ubukerarugendo aho abantu batangajwe no kumva imijyi hafi ya yose yo ku isi na Kigali irimo, nta muntu n’umwe utembera.

Muri uko gufunga, ubwiza bw’imihanda n’amazu muri Kigali bwashoboraga kugaragara neza, ubwiza bw’amazi bwaragaragaraga, urugero nko mu kiyaga cya Kivu nta bwato, nta murobyi, nta mukerarugendo, nta n’igikorwa cya siporo yo mu mazi, amahoteli yari afunze, amafoto y’ibibuga by’indege yacicikanaga yerekana ubwiza bw’ibyo bibuga byabaga biparitsemo indege nta rujya n’uruza rw’abantu, aho ntawashoboraga kubona indege iguruka cyangwa igwa, zose zabaga ziparitse.

Inzu zikomeye i Kigali zakira abantu zarababuze, zabuze n’inama mpuzamahanga zinyuranye zari zifunze. Urugero Kigali Convention Centre nti wari kubona umuntu ugenda, Kigali Arena yari imaze umwaka itashywe na yo yari ifunze, mu mashyamba abantu bakundaga gutemberera by’umwihariko ku biraro byo mu kirere, aho muri za Nyungwe bitashobokaga kuhatemberera.

COVID-19 yashegeshe n’ubukerarugendo bushingiye ku myidagaduro

Muri iyo gahunda ya Guma mu rugo no mu mezi yayikurikiye, COVID-19 ntiyashegeshe gusa ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa, kuko ibyo bihombo byageze no mu myidagaduro, imikino irimo na shampoyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru birasubikwa.

Igitaramo cya Kayirebwa cyarasubitswe
Igitaramo cya Kayirebwa cyarasubitswe

Kubera impamvu za COVID-19, ibitaramo bibiri byari bitegerejwe na benshi ari byo igitaramo cya Cecile Kayirebwa cyiswe ‘Ikirenga mu bahanzi’, n’igitaramo cya Adrien Misigaro cyiswe ‘Each one Reach one’ byarahararitswe.

Ni mu itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryagiraga riti “Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bujyanye n’icyorezo cya COVID-19, bwo ku itariki ya 06 Werurwe 2020, bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko inzego z’ubuzima n’izindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo, Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe 2020”.

Imiterere y’ubukerarugendo mu Rwanda nyuma y’uko COVID-19 itanze agahenge serivise zimwe zigafungura

Uko icyorezo cya COVID-19 cyagendaga gitanga agahenge hirya no hino ku isi, ni ko serivise zimwe na zimwe zijyanye n’ubukerarugendo zagiye zikomorerwa.

No mu Rwanda serivise zimwe na zimwe z’ubukerarugendo zarakomorewe, urugero ni Kompanyi ikora ubwikorezi bwo mu kirere Brussels Airlines yemerewe gusubukura ingendo zayo mu byerekezo 59 harimo n’u Rwanda guhera tariki ya 15 Kamena 2020, mu rwego rwo gufasha abanyamahanga bari barabuze uko bataha cyangwa Abanyarwanda bifuza kugaruka mu gihugu cyabo nyuma yo guhezwa hanze na COCID-19.

Rwandair na yo yasubukuye ingendo zo gucyura Abanyarwanda bari mu Bwongereza bifuza kugaruka mu gihugu cyabo, aho Umuyobozi mukuru wa Rwandair Yvonne Makolo, aganira na KT Press, yavuze ko urugendo rwo gucyura abo bantu ruba ku ya 10 Nyakanga 2020 no ku ya 24 Nyakanga 2020.

Yagize ati “Ni ingendo dusanzwe dukora zo gucyura ababyifuza kuva muri Gicurasi uyu mwaka. Kugeza ubu nta mubare ntarengwa tuzi w’abashaka gutaha kuko n’ubu abantu baracyagura amatike”.

Muri serivise zakomorewe kandi harimo n’ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa, aho nyuma y’aho urwego rw’ubukerarugendo ruhawe uburenganzira bwo kuba rwakomeza imirimo yarwo, ari naho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko n’ibiciro byo gusura ingagi n’ibindi byiza nyaburanga byagabanyijwe.

Iryo gabanuka ry’ibiciro byo gusura ingagi n’ibindi bigize ubwiza nyaburanga ni ibyemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Kamena 2020 iyobowe na Perezida Paul Kagame, ahasubukuwe ubukerarugendo ndetse n’ibindi byemezo bitandukanye byo gufasha igihugu gusubira mu buzima busanzwe.

Ni ibiciro byashyizwe ku madolari 200 ku Munyarwanda uzashaka gusura ingangi kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2020, Umunyamahanga ufite uruhushya rwo gukorera mu Rwanda akishyura amadolari 500, mu gihe abazaturuka hanze bo bazakomeza kwishyura amadolari 1,500, hakaba hagabanyirizwa n’abantu bashyize hamwe bashaka gusura ahantu runaka, aho umuryango uzajya ugabanyirizwa 15%, ikigo cyishyize hamwe kigakabanyirizwa 10% mu gihe ariko bantu barenze 30.

Mu itangazo RDB yageneye abanyamakuru ku itariki 17 Kamena 2020, yagaragaje ko mu bagabanyirijwe cyane ibiciro byo gusura ingagi, harimo n’abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) baba mu Rwanda, aho na bo bazajya bishyura amadolari 200 gusa.

Uko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ingamba nziza mu guhangana no kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, ni na ko rwagendaga rwemerera imirimo imwe n’imwe gusubukura runafungurirwa amarembo no mu bihugu by’i Burayi, aho Inama Ihuza ibihugu by’i Burayi yemeje gusubukura ingendo ziza muri ibyo bihugu, guhera tariki 01 Nyakanga 2020 birimo n’u Rwanda.

Muri iyo minsi ikurikira gahunda ya Guma mu rugo, ba mukerarugendo bemerewe kuza mu Rwanda mu ndege zihariye, ndetse hashyirwaho uburyo bwo kubasuzuma COVID-19 bagakurikiranwa n’u Rwanda.

Amahoteli amwe n’amwe yujuje ibisabwa yarafunguwe, n’izindi serivise zinyuranye muri ayo mahoteli zemererwa gufungura hagendewe ku mubare wagenwe, hashyirwaho n’ahantu hakira ba mukerarugendo mbere yo gusura ibyiza nyaburanga, hirindwa ikwirakwizawa rya COVID-19.

Kwita Izina mu buryo budasanzwe

Muri Nzeri 2020, ahari hamenyerewe ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi bigahuza imbaga y’abantu baturutse mu bihugu binyuranye. Muri uyu mwaka ibyo birori byakozwe mu buryo bwihariye, ahitabajwe ikoranabuhanga ubwo abana b’ingagi 24 bitwaga amazina.

Muri ubwo buryo bwakoreshejwe hifashishijwe ikoranabuhanga, uwo muhango wabaye tariki 24 Nzeri 2020 ku nshuro ya 16 ku munsi Isi yose yahariye kuzirikana ingagi, witabirwa n’abakozi ba za Pariki, n’abandi bafaranyabikorwa banyuranye barimo abakinnyi batatu baturuka mu ikipe ya Arsenal umufatanyabikorwa ukomeye muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, ari bo Hector Bellerin wise umwana w’ingagi IRIZA, Pierre-Emerick Aubameyang wise umwana w’ingagi IGITEGO, na Bernd Leno wise umwana w’ingagi MYUGARIRO.

Abakinnyi batatu ba Arsenal bise amazina abana b'ingagi, hakoreshejwe ikoranabuhanga
Abakinnyi batatu ba Arsenal bise amazina abana b’ingagi, hakoreshejwe ikoranabuhanga

Nubwo uwo munsi mukuru wizihijwe, ntabwo inyungu u Rwanda rwari rusanzwe rubona kuri uwo munsi zagaragaye, nyuma y’uko bamwe mu birangirire bakomeye ku isi batawitabiriye mu gihe wajyaga winjiriza igihugu amadevise.

Kuri ubu ubukerarugendo mu Rwanda bwifashe bute?

Mu gihe by’umwihariko u Rwanda rukomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ibijyanye n’ubukerarugendo biragenda bigana mu buryo, aho imirimo yabwo ikomeje kwaguka ndetse n’imirimo ijyanye no kubungabunga inyamaswa ikaba ikomeje gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iryo koranabuhanga ku ikubitiro riri gukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera kuva ku tariki 05 Ugushyingo 2020, ahashyirwa utwuma tw’ikoranabuhanga (GPS) muri zimwe mu nyamaswa zirimo inzovu, intare n’inkura, mu rwego rwo gukomeza kumenya aho ziherereye, uko ubuzima bwazo buhagaze n’ibindi.

U Rwanda kandi rukomeje gusinyana amasezerano n’imiryango ikomeye ku isi mu bijyanye n’imikoranire irebana n’ubukerarugendo, aho ku itariki 07 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Ikigo Nyafurika cyita kuri za Pariki (African Parks), basinyanye amasezerano y’uko iki kigo kigiye gufatanya n’u Rwanda gucunga neza Pariki ya Nyungwe.

Ayo masezerano azamara imyaka 20, iki ikigo kizafasha u Rwanda mu gucunga ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima biba muri iriya Pariki, kugira ngo izagirire akamaro Abanyarwanda ejo hazaza.

Muri uwo mubano umaze imyaka 10 u Rwanda rumaranye n’icyo kigo, ni amasezerano avuguruwe azarushaho gukurura ba mukerarugendo nk’uko Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Amasezerano mashya twagiranye na African Parks, ni ikimenyetso cy’umubano mwiza tumaze imyaka 10 dufitanye. Tuzakomeza gukorana kugira ngo na Nyungwe turusheho kuyigira ahantu heza hakurura abahasura, kandi ibi byose bizakorwa binyuze mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biyibamo”.

U Rwanda kandi bwakomeje gusinyana amasezerano n’ibindi bihugu agenga iby’ikirere, bikazarushaho guteza imbere ubukerarugendo, aho muri Mata u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Israel mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, indege ya Kompanyi ya Israel itwara abagenzi mu ndege (Israir), yaguye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe, hari ku wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020 nk’uko byashimangiwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam.

Indege ya mbere ya Israir yageze mu Rwanda izanye ba mukerarugendo barenga 80
Indege ya mbere ya Israir yageze mu Rwanda izanye ba mukerarugendo barenga 80

U Rwanda ntirwakwibagirwa umufatanyabikorwa w’imena ‘Benjamin Mkapa’ wahoze ari Perezida w’igihugu cya Tanzaniya witabye Imana, wari umwe mu bayobozi b’inama y’ubutegetsi y’ikigo Nyafurika kibungabunga inyamaswa zo mu gasozi (Africa Wildlife Foundation), cyamaze no gushyikiriza u Rwanda ubutaka bwo kwaguriraho Pariki y’Ibirunga, izwiho kuba icumbi ry’ingagi zo mu misozi miremire.

Kugeza ubu serivise z’ubukerarugendo mu Rwanda zirakora nk’uko byahoze, aho n’amahoteli akomeje kwakira ba mukerarugendo bagana u Rwanda baza kureba ibyiza nyaburanga, ariko muri uko kubakira bagasabwa no kurushaho gukaza ingamba zijyanye no kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka