U Rwanda ruri mu bihugu bine bya Afurika byafunguriwe amarembo i Burayi

Inama yahuje ibihugu by’i Burayi yemeje gusubukura ingendo ziza muri ibyo bihugu guhera tariki 01 Nyakanga 2020.

Ku ikubitiro, abaturage bo mu bihugu 14 ni bo bemerewe kwerekeza mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (UE) kubera kurwanya neza COVID-19.

Abaturage bo mu bihugu nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya na Turkiya ntibari muri abo bemerewe.

Ibyo bihugu byemerewe ni Australia, Canada, Koreya y’Epfo, u Buyapani, Nouvelle-Zélande, u Rwanda, Thaïlande, Uruguay, Algérie, Maroc, Tunisie, Géorgie, Monténégro, na Serbia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njy narabivuze ndongeye ndabivuze nzahora mbivuga,
IGIHUGU CYACU cy’URWANDA n’ISI!!!. utabyemera azapfa asaze tu.
komeza ujye mbere gihugu nkunda.Halleluiaaaaaa

qween yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Burya u Rwanda rurakaze! turi mugihugu cyiza kbs komeza utsinde Rwanda

Rukundo jonathan yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka