U Bubiligi bwarushije ibindi bihugu gusurwa n’Abanyarwanda bafite visa ya Schengen muri 2018

Umubare w’Abanyarwanda basaba uruhushya rwo kujya mu bihugu by’i Burayi (Visa ya Schengen), wariyongereye muri 2018, ugereranyije no muri 2017, imibare ikaba igaragaza ko abenshi bayisaba bagamije kujya mu Bubiligi.

Ikigo gisabirwamo Visa za Schengen cyashyizweho mu ntangiriro z'uyu mwaka cyanogeje imitangire y'iyo serivisi
Ikigo gisabirwamo Visa za Schengen cyashyizweho mu ntangiriro z’uyu mwaka cyanogeje imitangire y’iyo serivisi

Ella Worehead, umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo gishinzwe amakuru ku bijyanye na visa ya Schengen yagize ati, “Muri 2018, Abanyarwanda basabye visa ya Schengen bari ibihumbi icyenda na magana ane na makumyabiri na barindwi (9,427) ni ukuvuga ko biyongereyeho 25% ugereranyije n’abasabye muri 2017”.

Mu 2017, za Ambasade zo mu bihugu bikoresha Schengen zikorera mu Rwanda, muri rusange zakusanyije ubusabe bw’Abanyarwanda ibihumbi birindwi na Magana atanu na mirongo itandatu na barindwi (7.567) basaba visa ya Schengen.

‘Schengen’ ni ihuriro ry’ibihugu 19 byo mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi byishyize hamwe, abanegihugu b’ibyo bihugu bakaba bashobora kubitemberamo nta visa basabye, ariko abakomoka mu bindi bihugu basaba visa mbere yo kuhagera ikabemerera kubitemberamo byose ariko binjiriye mu gihugu bayisabyemo.

Muri ibyo bihugu kuva cyera bizwiho kuba bikurura ba mukerarugendo b’abanyamahanga. Umwaka ushize, za ambasade zo mu bihugu bya schengen zakiriye ubusabe bwa visa bugera kuri miliyoni 16.

Imibare igaragaza ko ibihugu bya Schengen biri mu bya mbere bisurwa n’Abanyarwanda, ariko u Bubiligi burusha ibindi bihugu kugira umubare munini w’Abanyarwanda basaba kugisura, nk’uko imibare ya Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda y’abasaba Visa ibigaragaza.

Kuva cyera, Ambasade y’u Bubiligi izwiho kugira umubare munini w’Abanyarwanda basaba visa. Umwaka ushize za Ambasade za Schengen zikorera mu Rwanda zakiriye ubusabe bwa visa bugera ku bihumbi icyenda n’ijana na mirongo inani n’eshanu (9.185), Ambasade y’Ububiligi ikaba yarakiriye 97% byabwo.

Umwaka ushize wa 2018, umubare w’abasabye bakanemererwa kujya gusura u Bubiligi gusa (ni ukuvuga abasabye gusura igihugu kimwe gusa, ibyo bita ‘uniform visa’) ni ibihumbi birindwi na mirongo itanu na batandatu (7.056).

Abahawe visa ibemerera kujya mu bihugu byose bya Schengen ariko nta gihugu na kimwe bamazemo iminsi irenga 90 (Multiple Entry Visa, MEV) ni igihumbi na magana icyenda na mirongo itandatu (1.960) ni ukuvuga 27.8% by’abemerewe visa n’u Bubiligi bose muri 2018.

‘MEV visa’ iha umuntu amahirwe yo kujya mu bihugu bya Schengen inshuro zose ashaka, mu gihe cy’amezi atandatu, ariko ntarenze iminsi 90 mu gihugu kimwe.

Ambasade y’u Budage n’iy’u Bufaransa na zo ziri mu zakiriye umubare munini w’Abanyarwanda basaba kujya muri byo bihugu. U Budage bwakiriye ubusabe 121 naho u Bufaransa bwakira 118.

Ikindi kandi raporo igaragaza ko umubare w’abimwa visa za Schengen na wo wiyongereye. Muri 2018, Ambasade z’ibihugu bya Schengen zikorera mu Rwanda zanze ubusabe bugera ku 1.725 mu gihe zanze ubusabe bungana na 1.522 muri 2017.

Gusaba visa za Schengen mu Rwanda bigiye kwiyongera kuko za Ambasade zatangiye gukorana n’ibigo byigenga kugira ngo bijye bikurikirana gahunda zijyanye no gusaba visa.

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo cyigenga cyitwa ‘VFS Global’ kugira ngo kizajye gikurikirana ibijyanye na Visa, gifashe Abanyarwanda bazisaba. Bityo bifashe mu kurwanya abiyitirira iyo Ambasade bakiba abantu.

Solange Kassianoff, uhagarariye inyungu z’u Bubiligi mu Rwanda (Belgian Consul) yagize ati, “Tumaze iminsi dukorana na Polisi y’u Rwanda kuri icyo kibazo cy’abatekamutwe, ndetse bamwe barafashwe, ariko turashaka ko bisobanuka neza. Ubu ni VFS Global yonyine ishobora gufasha umuntu mu bijyanye no gusaba visa. Umuntu uzanyura ku wundi muntu wamubeshye ko yabimufashamo, uwo azabyirengere”.

Source: http://statistics.schengenvisainfo.com

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru nziza kandi iteguye neza.

hatari yanditse ku itariki ya: 26-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka