RwandAir igiye gutangira kwerekeza i Lubumbashi n’ i Goma

Kompanyi y’indege y’u Rwanda ( RwandAir) yatangaje ko ifite gahunda yo kongera imijyi ya Lubumbashi na Goma yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rutonde rw’ahantu ikorera ingendo zayo.

RwandAir yatangaje ko izatangira gukorera ingendo i Lubumbashi ku itariki 29 Nzeri 2021, naho i Goma ikazatangira kujyayo ku itariki 15 Ukwakira 2021, aho hombi ikazajya ijyayo inshuro ebyiri mu cyumweru.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Umuyobozi mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yagize ati “Dushimishijwe no kongera Lubumbashi na Goma ku rutonde rw’ahantu dukorera ingendo. Lubumbashi tuzatangira kujyayo tariki 29 Nzeri naho Goma ni ku itariki 15 Ukwakira 2021.”

Yvonne Makolo, umuyobozi wa RwandAir yavuze ko kongera Lubumbashi na Goma ku hantu RwandAir ikorera ingendo zayo, ari inkuru nziza ku bagenzi berekeza muri icyo gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “ Twizera ko gutangira kujya muri iyo Mijyi yombi bizashimisha cyane abakiriya ba RwandAir ndetse bigakomeza umubano mu bya politiki ndetse no mu bijyanye n’ubucuruzi hagati ya DR Congo n’u Rwanda ”.

RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Mata 2019, ikaba yaratangiye ijya i Kinshasa mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Nubwo hari icyorezo cya Covid-19 cyabangamiye cyane ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir ivuga ko ifite gahunda yo gukomeza kwagura ingendo zayo, atari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gusa, ahubwo n’ahandi kure ku mugabane wa Afurika.

Kugeza ubu, RwandAir ijya ahantu harenga 25 muri Afurika, i Burayi, mu Burasirazuba bwo hagati na Aziya, ikaba kandi yaratangiye kongera gukora ingendo vuba aha, nyuma y’uko yari yazisubitse kubera Covid-19.

Itangazo rya RwandAir ryo kuba igiye gutangira gukorera ingendo i Lubumbashi n’i Goma , rije nyuma y’uko Perezida w’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuye bakagirana ibiganiro muri Kamena 2021, ibiganiro byabo bikaba byaribanze ku buryo bwo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka