PSG na Visit Rwanda bishimiye ibyagezweho, bongera amasezerano y’imikoranire

Nyuma y’umusaruro mwiza wavuye mu bufatanye hagati y’Ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint-Germain (PSG) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, igamije kumenyakanisha u Rwanda mu mahanga bumaze imyaka itatu, biyemeje gukomeza ubufatanye bukazagera mu 2025.

Amasezerano hagati ya PSG na Visit Rwanda yongerewe
Amasezerano hagati ya PSG na Visit Rwanda yongerewe

Muri uko kwiyemeza kongera amasezerano y’ubufatanye, Visit Rwanda izakomeza gukorana n’Ikipe ya Paris Saint-Germain, hagamijwe gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’Igihugu kibereye ishoramari mu by’ubukerarugendo ku Mugabane w’Afurika, guteza imbere imikoranire myiza mu bijyanye n’umuco, no kwamamaza ikawa n’icyayi by’u Rwanda.

Mu myaka mikeya ishize gusa, u Rwanda ruteye intambwe ikomeye mu bijyanye n’ubukerarugendo ku Isi. U Rwanda rufite Pariki y’Ibirunga irimo ingagi ndetse na Pariki y’Akagera irimo Inyamaswa eshanu nini.

Nk’uko byatangajwe na RDB, n’ubwo icyorezo cya Covid 19 cyahungabanyije ubukerarugendo cyane, ariko imbaraga Igihugu cyashyize mu kwimenyekanisha, zatumye ubukerarugendo bwongera kuzamuka nk’uko byari bimeze mu 2019.

Mu 2022, u Rwanda rwakiriye abakerarugendo basaga miliyoni, binjiza hafi ½ cya Miliyari y’Amadolari, umubare ruteganya kuzamura ukagera kuri Miliyoni 800 z’Amadolari mu 2025.

Michaella Rugwizangoga, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yagize ati “Hari byinshi bituruka mu bufatanye hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain, bitari ukwamamaza u Rwanda nk’Igihugu kibereye ubukerarugendo gusa. Hari n’imikoranire mu by’umuco, imyambarire, ubugeni no guteza imbere umupira w’amaguru, kandi bidufitiye akamaro.

Paris Saint-Germain iduha urubuga rwo kugaragaza ibyiza by’u Rwanda kuri Miliyoni z’abafana hirya no hino ku Isi. Dushimishijwe cyane no gukomeza ubufatanye bwacu no gukorana ibindi bintu byinshi”.

Cynthia Marcou, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’ubuterankunga ‘sponsorship’ mu ikipe ya Paris Saint-Germain yagize ati “Mu gukorana na Visit Rwanda, Paris Saint-Germain yazamuye sponsorship ku rundi rwego, mu bijyanye n’ibigenderwaho ndetse n’imikoranire. Dufatanyije, twashyizeho ibikorwa abakinnyi bacu na ba Ambasaderi bacu bagiramo uruhare. Ibyo rero bizamura isura y’u Rwanda, bikazamura ubukerarugendo bw’u Rwanda, bikaba byarufasha kuba Igihugu kiyoboye mu ruhando mpuzamahanga”.

Guhera mu 2019, umubano ukomeye hagati ya Paris Saint-Germain na Visit Rwanda wakomeje gukura. Abakinnyi batandukanye b’iyo Kipe bashoboye kuza gusura u Rwanda, bibonera ibyiza igihugu gihishiye abagisura.

Mu bakinnyi ba Paris Saint-Germain basuye u Rwanda, harimo Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehler, hari kandi abahoze bakinira iyo Kipe nabo basuye u Rwanda, harimo Youri Djorkaeff, Rai, Ludovic Giuly na Juan Pablo Sorin.

Hari kandi ishuri ryigisha umupira rya Paris Saint-Germain ryafunguwe mu Rwanda mu Karere ka Huye mu 2020, rikaba ryigamo abana basaga 100, bamwe muri bo bakanafashwa na ‘Foundation’ y’iyo kipe.

Paris Saint-Germain ni ikipe yo mu Bufaransa ifite amateka yo kuba imaze imyaka isaga 50 ibayeho kuko yashinzwe mu 1970, ikaba imaze gutsindira ibikombe 47, ikaba yaranakinishije bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamenyekanye cyane ku Isi, harimo Ronaldinho, Beckham, Ibrahimovic, nyuma yaje no gukinisha Messi, Neymar ndetse na Mbappe, abakinnyi batatu beza muri ruhago ku rwego rw’Isi kugeza ubu.

Paris Saint-Germain ifite abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga basaga Miliyoni 190, ikaba iri mu makipe ya mbere akurikirwa n’umubare munini w’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka