Kubura inkingo za Covid-19 bizahombya ubukerarugendo - UNCTAD

Raporo UNCTAD yatangaje mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena, ivuga ko ba mukerarugendo barimo gutinya kujya gusura ibihugu, cyane cyane ibiri mu nzira y’Amajyambere bitarakingira abaturage babyo Covid-19.

UNCTAD hamwe n’Ishami rya LONI rishinzwe ubukerarugendo UNWTO, bivuga ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (harimo n’u Rwanda), bizibasirwa n’igihombo cy’Amadolari ya Amerika arenga miliyari 1,400 muri 2021, kuko ba mukerarugendo batinya kwandura virusi nshya ya Corona yitwa DELTA.

Icyo gihombo kizaba kingana na 60% by’amafaranga ibihugu byakuraga mu bukerarugendo kugeza mu mwaka wa 2019, kandi ko kugira ngo bizongere kuziba icyo cyuho hazashira nibura imyaka itatu (kugera muri 2024).

Muri iyi myaka ibiri Covid-19 imaze yadutse ku isi yateje igihombo kingana n’Amadolari ya Amerika miliyari 4,800 yari kuba yaratanzwe na ba mukerarugendo basura amahoteli n’ahantu nyaburanga, by’umwihariko ibihugu bikennye cyane ngo bizahomba agera kuri miliyari 2,900 muri 2020-2021.

Ubusesenguzi bw’iyo raporo bugaragaza ko abazahomba cyane ari inganda n’ibigo byatangaga ibiribwa n’ibinyobwa, abacumbikira abantu hamwe n’abashinzwe kubafasha mu ngendo bakora, kandi nta gisubizo cyihuse kirimo kuboneka.

Ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere birazira ko nta nkingo zihagije za Covid-19 birimo kubasha kwibonera kugira ngo bibashe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

Kugeza ubu abatuye umugabane wa Afurika bamaze gukingirwa ntabwo bararenga 1.2% by’abagomba gukingirwa bose, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

By’umwihariko mu Rwanda kugeza kuri uyu wa mbere tariki 05 Nyakanga 2021, abamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 bangana na 251,719 mu barenga miliyoni zirindwi barukeneye.

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku Isukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite gahunda yo gushinga uruganda mu gihugu rukora inkingo (zirimo urwa Covid-19).

Kugeza ubu ibihugu bya Afurika bimaze kugira umugambi wo gukora inkingo za Covid-19 harimo Afurika y’epfo, u Rwanda Senegal na Tanzania.

UNCTAD ivuga ko igihombo mu rwego rw’ubukerarugendo ku isi kizatuma imirimo itanditswe igera kuri miliyoni 120 ihagarikwa, abayikoraga biganjemo urubyiruko n’abagore bakaba abashomeri.

Umunyamabanga Mukuru w’ishami rya LONI rishinzwe Ubukerarugendo, Zurab Pololikashvili, yagize icyo avuga kuri iyo raporo ya UNCTAD ati “Ubukerarugendo ni umurongo wo kubaho kwa za miliyoni z’abaturage, kubakingira mu rwego rwo kubarinda ndetse no gufasha ubukerarugendo kongera kwiyubaka, ni ngombwa cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”.

Raporo ya UNCTAD ivuga ko uretse ikibazo cyo kutabona inkingo zihagije mu bihugu bikennye, ubukerarugendo n’amahoteli kandi bibangamiwe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

UNCTAD ikavuga ko kugira ngo abantu bongere gusubirizwaho ingendo nk’uko byahoze, ibihugu bigomba kumvikana uko byahuza uburyo bwo gupima Covid-19, buhendutse kandi bwizewe, kandi bikaba bigomba gutanga ibyemezo biteye kimwe by’abantu bapimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka