Indege ya mbere ya Israir iragera i Kigali kuri uyu wa Kane

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, yatangaje ko bwa mbere mu mateka, indege ya Kompanyi ya Israel itwara abagenzi mu ndege (Israir), iza kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020.

Ambasaderi Ron Adam yavuze kuri twitter ko iyo ndege iza kuba itwaye ba mukerarugendo barenga 80 b’Abanya-Israel, baje gusura u Rwanda.

Yifashishije amwe mu mafoto agaragaza uduce tunyuranye tw’u Rwanda, Ambasaderi Ron Adam yifurije abo Banya-Israel ikaze mu Rwanda.

Ni inkuru kandi yakiriwe n’abatari bake, cyane cyane abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa twitter, bifuriza abo ba mugerarugendo ikaze mu Rwanda.

Mu bishimiye iyi ntambwe, harimo Phillip Karenzi, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ushinzwe umubano wa Asia na Pasifika.

Karenzi yagize ati “Urakoze cyane Ambasaderi Ron Adam ku bw’akazi gakomeye ukomeje gukora mu guteza imbere umubano w’ibihugu by’ibivandimwe (u Rwanda na Israel). Duhaye ikaze abo bavandimwe, kandi twizeye ko bazishimira iby’iza by’u Rwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Israel ifite Diplomacy ikomeye cyane muli iyi minsi.Irimo kugira umubano ukomeye n’ibihugu 3 by’Abarabu: United Arab Emirates,Bahrein na Sudan.Mu gihe Iran yo ishaka kurimbura Israel.Gusa nubwo benshi bavuga ko Israel ari "ubwoko bw’Imana",ntabwo aribyo.Kera koko Imana yatoneshaga Israel.Ariko aho yohereje Yezu bakanga kumwumva ndetse bakamwica,Imana yarabanze.Ijambo ryayo rivuga ko umuntu wese utemera ko Yezu ari Umwana wayo atazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Kandi Abayahudi ntibamwemera.Kuba bazi kurwana,sibyo byerekana ko ari ubwoko bw’Imana.Imana itubuza kurwana kandi ivuga ko abarwana bose izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 habyerekana.

rwabuneza yanditse ku itariki ya: 26-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka