Ibihugu bya Afurika byiyemeje ubufatanye mu kubyutsa ubukerarugendo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatanze ibihembo ku bitabiriye ibikorwa by’imurikabikorwa mu cyumweru cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda, ariko runasaba abashoramari bo mu rwego rw’ubukerarugendo kugira uruhare runini mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19.

Ubwo yifatanyaga n’abashoye imari yabo mu bikorwa by’ubukerarugendo mu isozwa ry’icyumweru cy’ubukerarugendo mu Rwanda, umuyobozi wa RDB wungirije Zephanie Niyonkuru, yavuze ko impinduka nshya zigaragara, anabibutsa kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, bakomeza kwambara neza agapfukamunwa, bahana intera, kugira ngo barusheho kwirinda.

Abitabiriye iri murikabikorwa bahembwe bari mu byiciro bitandukanye birimo, Icyumba cy’abikorera cyiza (Best private sector booth), igihembo gihabwa ‘Blue Train’.

Uwahize abandi mu imurikabikorwa wo muri EAC (Best EAC exhibitor) igihembo cyahawe Tanzania,

Uwahize abandi mu imurikabikorwa wo muri SADC (Best SADC exhibitor) igihembo cyahawe igihugu cya Zimbabwe,

Uwahize abandi mu imurikabikorwa wo muri ECOWAS (Best ECOWAS Exhibitor) igihembo cyahawe igihugu cya Ghana,

Uwahize abandi mu imurikabikorwa ryiza ry’ubukerarugendo bushingiye ku baturage (Best Community Based Tourism Exhibitor) igihembo cyahawe ‘Beyond the Gorillas’

Uwahize abandi mu imurikabikorwa ryiza ry’urubyiruko (Best Youth Exhibitor) igihembo cyahawe urubyiruko rwo muri Koperative Indangamuco ruyobora ba mukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Kivu Belt),

Hahembwe n’uwahize abandi mu imurikabikorwa ryiza ryakozwe n’abagore (Best Women Exhibitor) igihembo cyahawe Judith Tours.

Abahize abandi mu imurikabikorwa bashimwe
Abahize abandi mu imurikabikorwa bashimwe

Zephanie Niyonkuru yavuze ko urwego rw’ibikorwa by’ubukerarugendo rwibasiwe cyane n’icyorezo cya covid-19, ariko kandi runerekana uruhare rukomeye mu guhangana na cyo, ariko kandi ngo haracyari inzira ndende n’ubwo hashyizwemo ingufu zo kugikumira.

Ati “Mu myaka ibiri ishize ntibyari byoroshye kubera ko twagiye tubangamirwa naza virusi za corona zagendaga zihinduranya, ariko tuzi ko harimo gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo abadusura bagubwe neza.”

Ibi kandi biratangazwa mu gihe guher kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwatangaje ko rwashyizeho akato k’amasaha 24 ku binjira mu Rwanda baturutse mu mahanga, bakaba bagomba kumara ayo masaha muri hoteli zabigenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi, mu rwego rwo guhangana cyane cyane n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buvugwaho kugira ubukana kurusha izindi virusi zisanzwe.

Judith Tours bashyikirijwe ishimwe na Ron Adam, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda
Judith Tours bashyikirijwe ishimwe na Ron Adam, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda

Gusa ariko Niyonkuru avuga ko inkingo zikomeje gutangwa ndetse n’ingamba zo gukumira icyorezo cya covid-19 zafashwe, bikazafasha igihugu kurinda abaturage barwo ndetse n’abashyitsi kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rukomeze kugenda neza.

Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera (PSF), Aimable Rutagarama, avuga ko iri murikabikorwa mu bukerarugendo ari igikorwa basanzwe bakora ariko ngo uyu mwaka byabaye umwihariko kubera icyorezo cya covid-19 bahuye na cyo.

Ati “Urwego rw’ubukerarugendo rwarazahaye ku buryo umusaruro wavaga mu bukerarugendo mu mwaka ushize wa 2020 wagabanutseho 75%, bivuga ko ibyo twabonye ubu ngubu byadusubije nko mu myaka 15 ishize, ariko ubu muri uyu mwaka biragaragara ko turimo tugenda bizamuka kandi turatekereza ko bitazasubira kuba bibi nk’uko byagenze umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu mwaka”.

Imurikabikorwa mu rwego rw’ubukerarugendo ryatangiye tariki 24 rigeza tariki 26 Ugushyingo 2021, rikaba ryaritabiriwe n’abantu basaga 100 baturutse mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Ghana, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Somalia, u Rwanda na Dubai.

Habayeho umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo
Habayeho umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka