Ibigo bitanga serivisi z’ubukerarugendo byategetswe kwaka icyangombwa kibyemerera gukora

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyashyizeho itegeko ry’uko nta kigo cyangwa kompanyi itanga serivisi zifite aho zihuriye n’ubukerarugendo cyemerewe gukora nta cyemezo kibibemerera.

Ubusanzwe ibigo cyangwa kampanyi zikora muri serivisi z’ubukerarugendo kimwe n’ibindi bigo by’ubucuruzi byakoreshaga icyemezo cy’uko byiyandikishije gukorera mu Rwanda gusa.

Ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko icyo cyemezo kigamije gukaza ingamba zo gutanga serivisi nziza, cyane cyane muri iki gihe u Rwanda rwiyemeje kuza ku isonga mu bukerarugendo.

Mu minsi ishize u Rwanda rwashoye agera muri miliyari 26Frw yo kwamamaza mu ikipe ya Arsenal, mu rwego rwo kugira ngo isura y’u Rwanda igaragare ku isi hose mu cyo bise “Visit Rwanda.”

Nyuma gato, RDB yagiye yakira ibirego bya bamwe muri ba mukerarugendo binubiraga kwakirwa nabi na bimwe mu bigo bitanga serivisi.

RDB yasohoye itangazo yihanangiriza ibyo bigo kimwe n’ibindi byose bishobora kurangwa n’imyitwarire idahwitse mu kwakira abantu, cyane cyane ku byatanga isura mbi ku gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018, RDB yasohoye irindi tangazo ku cyemezo yafashe cy’uko ibigo byose bitanga serivisi z’ubukerarugendo bigomba kongera kubisabira icyangombwa.

Yahise ishyiraho n’itariki ntarengwa ya 15 Nzeri 2018, ivuga ko uzarenza iyo tariki atarahabwa icyemezo kimwemerera gutanga serivisi z’ubukerarugendo azahita afungirwa.

Iryo tangazo rireba ibigo bikora ubucuruzi bw’ubukerarugendo birimo, ibitanga amacumbi, amaresitora, utubari n’utubyiniro, abatwara ba mukerarugendo n’abatanga amatike y’indege.

Iryo tangazo rigira riti “Ibigo byose bizaba bitashoboye gusaba icyemezo kuri iyo tariki bizasabwa kuba bihagaritse ibikorwa byabyo kugeza byubahirije itegeko.”

RDB yashyizeho urubuga rwa internet rwa www.tourismregulation.rw abantu bazifashisha baka icyo cyangombwa.

Itangazo RDB yashyize ahagaragara
Itangazo RDB yashyize ahagaragara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka