Hari abatarebwa no kubanza kujya mu kato bageze mu Bwongereza

Leta y’u Bwongereza yashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu bitarebwa no gushyirwa mu kato igihe abaturage babyo bageze mu Bwongereza.

Abemerewe kujya mu Bwongereza bashyiriweho amabwiriza agomba gukurikizwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID
Abemerewe kujya mu Bwongereza bashyiriweho amabwiriza agomba gukurikizwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID

Ibyo bihugu birimo u Bugereki, Espagne, u Bufaransa n’u Bubiligi ku rutonde ruzatangira gukurikizwa guhera ku itariki 10 Nyakanga 2020.

Ibihugu abantu babyo bazakomeza gushyirwa mu kato igihe binjiye mu Bwongereza birimo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Suwede na Portugal, bivuze ko abantu bose baturukayo baje mu Bwongereza bazajya babanza kujya mu kato k’iminsi 14.

Scotland na Wales ntabwo birafata umwanzuro ku birebana no koroshya urujya n’uruza ku binjira muri ibyo bihugu, ariko byashimye umwanzuro wafashwe n’u Bwongereza.

Amabwiriza arebana n’akato mu Bwongereza azakomeza kubahirizwa no muri Ireland y’Amajyaruguru ku bashyitsi baturuka hanze y’u Bwongereza na Repubulika ya Ireland.

Ayo mabwiriza yashyizweho mu ntangiriro za Kamena mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira rya coronavirus mu gihe icyorezo cyari gitangiye kugabanuka mu Bwongereza.

Abantu baturuka mu bihugu 59 no mu ntara zigengwa n’u Bwongereza hanze y’igihugu bikaba biri ku rutonde, ntabwo bazajya bashyirwa mu kato keretse igihe baba baratembereye mu bihugu bitari ku rutonde rw’ibitarebwa n’akato.

Abinjira mu Bwongereza bose aho baba baturutse hose bazakomeza gusabwa gutanga amakuru y’urugendo rwabo bakimara kwinjira mu Bwongereza.

Ibiro bishinzwe umubano n’ibihugu byo hanze mu Bwongereza birateganya gukomeza kunoza amabwiriza arebana n’ingendo.

Hagati aho mu Bwongereza uburyo bateganyaga gushyiraho bw’amatara y’amabara agaragaza ibara ry’umutuku, orange cyangwa icyatsi kibisi hakurikijwe ubukana bwa coronavirus mu gihugu rukana, ibiro bishinzwe ubwikorezi byavuze ko ubwo buryo basanze butagikenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka