Dore ibyiza ubona ku nzira ya Tour du Rwanda (Amafoto)

Harabura iminsi itatu gusa, kugira ngo Tour du Rwanda 2020 itangire. Ni isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ribera mu Rwanda, kuri iyi nshuro rikazaba riba ku nshuro ya 12. Kuri iyi nshuro rizaba rishimishije cyane, aho abazaryitabira bazagira umwanya wo kureba ubwiza bw’u Rwanda, mu nzira (etapes) umunani abasiganwa bazanyuramo.

Ikiraro cyo mu kirere muri Pariki ya Nyungwe
Ikiraro cyo mu kirere muri Pariki ya Nyungwe

Ibyo kureba no gusura ni byinshi ku bazitabira Tour du Rwanda ndetse n’abazasura u Rwanda muri iyi minsi.

Uhereye ku Ngagi zo mu Birunga, n’amahoteli ari muri icyo gice yagenewe kwakira ba mukerarugendo, ukagera ku kiraro cyo mu kirere (canopy walkway) giherereye muri pariki ya Nyungwe, ndetse n’ahandi henshi hari ibyiza bitegereje abafana ba Tour du Rwanda.

Ku munsi wa mbere w’isiganwa, abasiganwa bazahaguruka mu Mujyi wa Kigali berekeza i Rwamagana, bongere bagaruke i Kigali.

Rwamagana hafi ya Paruwasi
Rwamagana hafi ya Paruwasi

Mu guhaguruka bazahagurukira mu gace kahariwe imikino, ahabarizwa inyubako y’imyidagaduro yamamaye ari yo Kigali Arena, hakabarizwa kandi Sitade Amahoro na yo iri hafi kuvugururwa ikagezwa ku bushobozi bwo kwakira abantu 40,000 bavuye kuri 25,000 bicaye neza.

Uwo muhanda wose kunyura ahitwa kuri Cumi na Kabiri- Kabuga-Rwamagana, umuhanda wose amaso agenda yitegeye ibyiza binyuranye birimo inyubako nshya zo guturamo mu bice bya Masaka, Kabuga na Gasogi.

Muri make, abafana ba Tour du Rwanda bazirebera n’ikiyaga benshi mu batuye Kigali batazi, giherereye munsi gato y’Uruganda rwa Inyange, ahazwi cyane nko kuri Cumi n’Icyenda.

Ukiva mu Mujyi wa Kabuga werekeza mu Ntara y’Uburasirazuba, abantu bashobora guhita bifuza kuba abahinzi-borozi. Hari inzuri nziza cyane zikwereka ko ako ari agace k’aborozi, ugakomeza ukarinda ugera muri Rwamagana.

Bitewe na gahunda y’abasura, bashobora guhitamo kwirarira mu Mujyi wa Rwamagana, mu mahoteli meza ahari nka ‘Hotel Dereva’.

Dereva Hotel i Rwamagana
Dereva Hotel i Rwamagana

Tariki ya 23 gashyantare 2020, byaba byiza abantu bakomezanyije n’amagare bakagarukana i Kigali, kugira ngo bazinduke bakomezanya umuhanda wa kabiri Kigali-Huye.

Uyu muhanda (etape) ni ingenzi, kuko uzava muri Kigali ukanyura mu mijyi ibiri muri itandatu yunganira uwa Kigali.

Umujyi wa Muhanga, umwe mu Mijyi yunganira Kigali hakurya ya Nyabarongo urenze ahitwa ku Kamonyi, agace Papa Yohani Paul wa Kabiri yasuye mu 1990 ubwo yasuraga u Rwanda, agakangurira urubyiruko gukora cyane.

U Rwanda ruri gushyira imbaraga mu Mijyi yunganira uwa Kigali, ari yo Muhanga, Huye, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

Umujyi wa Muhanga uri gutera imbere mu buryo bwihuse. Uretse kuba ari ho, Basilica ya Kabgayi ibarizwa, uyu mujyi unagaragaramo ibikorwa by’ubucuruzi biteye imbere, bitewe n’uko ubarizwa mu birometero bike uvuye mu murwa mukuru, Kigali.

Abantu benshi bakorera muri Kigali bataha mu Mujyi wa Muhanga, hakaba n’abakorera muri Muhanga bagataha i Kigali. Uburyo bwo kugenda buroroshye hagati y’iyi mijyi.

Umujyi wa Musanze
Umujyi wa Musanze

Urenze i Muhanga, hari indi Mijyi ibiri ari yo Ruhango na Nyanza, ariko reka tuvuge kuri Nyanza.

Nyanza yahoze ari Umurwa Mukuru w’ubwami mu Rwanda rwo hambere. Ni wo mujyi ugaragaza ubukire n’umurage ugaragaza ibigwi by’ubwami mu Rwanda rwo hambere.

Umwami wa nyuma yavuye mu Rwanda mu myaka ya za 1960, mbere y’uko ubwami bukurwaho.

Mu Rukali
Mu Rukali

Mu Karere ka Nyanza, aya mateka yose akubiye mu nyandiko ushobora gusanga mu Ngoro Ndangamurage iherereye mu Rukali.Iyo Ngoro yahoze ari iy’Umwami Mutara III Rudahigwa yubatswe mu myaka ya za 1930, mu giye indi iherereye ku Rwesero na yo yubatswe n’Umwami Rudahigwa, mbere y’uko atanga (apfa) urupfu rw’amayobera aguye i Bujumbura mu Burundi.

Ingoro y'Umwami Mutara III Rudahigwa iri mu Rukali
Ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa iri mu Rukali

Umwami Mutara III Rudahigwa yatangije uburyo bwo guhunika. Iyo bavuze ‘i Nyanza ku Bigega’ baba bashaka kwerekana inzu z’ubuhunikiro (ibigega) zifite ubushobozi bwo guhunika amatoni menshi y’umusaruro, zikaba ziherereye ku muhanda Nyanza-Huye.

Ku Bigega
Ku Bigega

Ukomeje, werekeza muri Huye, yahoze yitwa ‘Astrida’, ikaba ikungahaye ku mateka cyane cyane arebana na kiliziya Gaturika ndetse n’Umwami.

Huye ni ho Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosarie Gicanda yari atuye, akaba yaraje kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umugabo we, Umwami Mutara III Rudahigwa wari uzwiho gukunda igihugu cyane, bivugwa ko yakubise urushyi umuzungu w’umukolini washakaga kuvangura abantu aagendeye ku ibara ry’uruhu muri Hoteli Faucon iri muri aka karere.

Huye kandi ifite Ingoro Ndangamurage y’amateka, ari na ho hari icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, mu nyubako nziza zubatswe n’Ababiligi mu myaka ya za 1980.

Abasiganwa, kuri uyu munsi bazarara muri Huye. Muri uyu mujyi uharaye wahitamo kurara aho ushaka hagati y’amahoteli menshi ahari harimo Hotel Mater Bonni Concilii, Gallileo Hotel, Hotel Credo , Four Steps Hotel yahoze yitwa Petit Prince Hotel, Barthos Hotel y’umunyabugenzi uzwi cyane witwa Jean Baptiste Sebukangaga ndetse na Casa Hotel.

Casa Hotel
Casa Hotel

Mu gitondo cy’umunsi uzakurikiraho, abasiganwa bazerekeza mu Karere ka Rusizi (Huye-Rusizi), banyuze muri Pariki ya Nyungwe.

Nta gushidikanya, uyu ni umwe mu mihanda igoye ku basiganwa, w’ibilometero 142, ariko ukaba unaryoshya ibirori ku bafana ba Tour du Rwanda.

Icya mbere gishimishije ni ukubona uburyo Nyamagabe, umujyi wari ufite inzu imwe y’igorofa kugeza mu myaka ya za 2000, ubu ari umujyi uri gutera imbere.

Ku Kitabi winjira muri Nyungwe
Ku Kitabi winjira muri Nyungwe

Mbere yo kwinjira muri Nyungwe, abantu baba bihera ijisho ubuhinzi bw’icyayi n’ingano wavuga ko ari nk’umwihariko w’aka gace. Uretse ibyo ariko, aka gace ni isoko y’imbaho n’amakara bikoreshwa mu gihugu.

Unyuze muri iyi nzira kandi, ntiwakwibagirwa no kugura ubuki bw’umwimerere usanga ku Kitabi, hafi neza y’amarembo y’ishyamba rya Nyungwe.

Ibikorwa bya muntu bigamije gususurutsa ba mukerarugendo birimo ikiraro cyo mu kirere kiri muri Nyungwe, ndetse n’amacumbi agezweho. Amacumbi azwi cyane aherereye aho umuntu asohokera iri shyamba mu Karere ka Nyamasheke.

Aho abasiganwa bazasoreza mu Karere ka Rusizi, uba ureba neza urujya n’uruza ku mupaka wa Kamembe mu Rwanda, na Bukavu muri Kongo Kinshasa, unitegeye ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu.

Kurara muri aka gace nta ko bisa, ukongeraho amafunguro yahoo yihariye, agizwe n’isambaza n’ubugali.

Tariki ya 26 Gashyantare, abasiganwa bazakora intera ndende cyane muri iri siganwa (Rusizi-Rubavu), ireshya n’ibilometero 206. Ni intera izarangizwa n’uwitoje bihagije, ariko kandi ni inzira irimo byinshi byiza byo kureba, mu mihanda ya Nyamasheke- Mu Ityazo-Karongi, izwi cyane nk’umukandara wa Kivu (Kivu belt), igizwe ahanini n’amakorosi.

Abasiganwa bazarara mu Karere ka Rubavu, undi mujyi na wo uhana imbibe n’igihugu cya Kongo Kinshasa, ku mipaka ya petite barrier na La Corniche.

Rubavu kandi ni umujyi w’iganjemo ibikorwa by’ubucuruzi cyane cyane ku biribwa n’ibinyobwa.

Ni akarere kandi kiganjemo ibikorwa by’imyidagaduro. Serena Hotel ni yo nini ihari yakira abantu, ikaba ifite inyenyeri enye.

Ku bijyanye n’umwiherero, ikiruhuko cyangwa ukwezi kwa buki, Rubavu ni hamwe mu hagendwa cyane.

Abasiganwa bazahaguruka i Rubavu berekeza mu Karere ka Musanze, intera ngufi urebye yashyizweho mu rwego rwo gufasha abasiganwa kuruhuka.
Iyi ntera y’ibilometero 84 izinjiza abantu mu Mujyi w’ubukerarugendo (Musanze).

Uhagaze muri Parike y’Ibirunga uyu mujyi ugira isura nziza. Kurara mu Birunga byo ni ibindi bindi.

Muri aka gace hari amacumbi menshi yagenewe kwakira abantu b’amikoro aciriritse, ariko no ku bifite, Musanze hari amacumbi yabo.

Byagorana ko wagera i Musanze, ntuvuge ko ari agace kiganjemo igihingwa cy’ibirayi, birimo ibyamamaye mu Rwanda ku izina rya ‘Kinigi’.

Bitewe nuko ari agace k’imisozi miremire, muri Musanze ni ho hari ikigo cy’imyitozo ku basiganwa ku magare (Africa Rising Cycling Academy).

Izindi ntera eshatu za nyuma, abasiganwa bazasubira mu turere twa Musanze-Muhanga, nyuma bagaruke mu Mujyi wa Kigali, ahakunze kugaragara ibirori by’iri siganwa rya Tour du Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turabashimiyekubakubamwaratekerejekwitorezamurimusanze

jakerine yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

nifurijeurwandarwacugufataigikombe

jakerine yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

nishimiyeiterambereryurwanda

jakerine yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka