Bagiye kurushaho kongera ikoranabuhanga mu gufasha abakenera kujya mu mahanga

Ubuyobozi bwa kompanyi yitwa EDVISA Ltd ifasha abakora ingendo zijya mu mahanga kubona ibyangombwa bibemerera kujyayo, buvuga ko ubu barimo kubaka ikoranabuhanga rizorohereza ukeneye izo serivisi gukurikirana dosiye ye aho igeze, mu rwego rwo koroshya ihererekanyamakuru.

Bamwe mu bafashijwe n'iyi kompanyi barimo umubyeyi uvuga ko imaze kumufasha kubona ibyangombwa by'abana bane, bashima imikorere yayo
Bamwe mu bafashijwe n’iyi kompanyi barimo umubyeyi uvuga ko imaze kumufasha kubona ibyangombwa by’abana bane, bashima imikorere yayo

Ni nyuma y’uko abakiriya bagana iyi kompanyi babigaragaje nk’imbogamizi, ariko kompanyi ya EDVISA Ltd igasobanura ko iri koranabuhanga ryitezweho kuba igisubizo cy’iyo mbogamizi.

Uwitwa Rutembesa Guillaume ni umwe mu bakiriya bakoranye n’iyi kompanyi. Ashima uko bamufashije kwegeranya ibisabwa, abona visa z’abana kandi babashakira n’amashuri.

Ati “uko babikora bitandukanye n’ibindi bigo, kubera ko babikora mu buryo bwa kinyamwuga.”

Rutembesa avuga ko hari ababanje kugana abandi batanga bene izo serivisi bakabatwara n’amafaranga, nyamara ntibafashwe uko bikwiye, bagahitamo kugana EDVISA, ikabafasha bakabona ibyangombwa bifuzaga.

Rutembesa Guillaume, umwe mu bakoranye na EDVISA
Rutembesa Guillaume, umwe mu bakoranye na EDVISA

Mu bo bafasha harimo abashaka amashuri y’abana, abashaka kujya gutembera, cyangwa abashaka kujya gukorerayo.

Rutembesa avuga ko n’ubwo ashima imikorere yabo, hakiri ibyo bakwiye kurushaho kunoza cyane cyane mu ihererekanyamakuru (Communication). Ngo hari igihe abasaba izo serivisi batinda kumenyeshwa aho dosiye zabo zigeze.

Abatanga izo serivisi na bo bavuze ko icyo kibazo bagihagurukiye bababinyujije mu kongera abakozi no mu kwagura ikoranabuhanga rizajya rifasha usaba serivisi kwirebera ubwe aho dosiye ye igeze.

Gusa ngo hari ibishobora gutinda ariko atari bo biturutseho, kuko icyo bakora ari ukugufasha kwegeranya ibisabwa, bakabyohereza, dore ko atari bo batanga visa.

Umuyobozi Mukuru wa kompanyi ya EDVISA, Ignace Murindabigwi
Umuyobozi Mukuru wa kompanyi ya EDVISA, Ignace Murindabigwi

Umuyobozi Mukuru wa kompanyi ya EDVISA, Ignace Murindabigwi, avuga ko kimwe mu bimufasha we n’abo bakorana gutanga serivisi nziza ari ubunararibonye n’uburambe babifitemo, no kuba barabyize.

Ati “Icyo dusaba abatugana ni ubufatanye, kugira ngo inama tubagira bazikurikize, kandi iyo tubikoze gutyo dufatanyije, akenshi tugera ku ntego zacu, ariko n’iyo bidakunze dushakisha ubundi buryo tugafasha abakiriya kugera ku ntego.”

Murindabigwi avuga ko mu Rwanda bafasha cyane cyane abanyeshuri bajya mu mashuri yisumbuye mu mahanga, abajya mu byiciro bitandukanye bya kaminuza, mu gihe ishami rya EDVISA ryo muri Canada ho bafasha abantu mu byiciro bitandukanye mu bijyanye no kubona visa n’ubundi bujyanama butandukanye ku bashaka kuva mu gihugu bajya mu kindi.

Mu bijyanye no kwishyura izo serivisi, ngo biterwa na serivisi umukiriya yahawe, aho aba ashobora no kwishyura mu byiciro.

N’ubwo nta mubare wuzuye bashatse gutangaza w’abo bamaze gufasha kuko ngo bafasha n’abo mu mahanga, Umuyobozi Mukuru wa kompanyi ya EDVISA, Ignace Murindabigwi, avuga ko mu Rwanda batangiye gukora mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2018, bakaba bamaze gufasha abanyeshuri batari munsi ya 300.

Kuri ubu baribanda mu gukorana n’abagenda hagati y’u Rwanda na Canada, gusa bakaba barimo no kubyutsa gahunda yo gukorana n’abagenda mu bihugu bya Amerika n’u Burayi, iyi gahunda ikaba yari yarabangamiwe n‘icyorezo cya COVID-19 kuri ubu bigaragara ko cyagabanyije ubukana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwama numero cg email ziyo company ADVISA.murakoze

Ingabire yanditse ku itariki ya: 18-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka