Ambasaderi Manyekure yanyuzwe n’iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyekure, aratangaza ko hari byinshi abashoramari bo mu gihugu cye biteguye kuza kwigira no kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda, mu rwego rw’ubukerarugendo, by’umwihariko bukorerwa mu Karere ka Musanze.

Amb. Charity Manyekure (umugore) yanyuzwe n'ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo muri Musanze
Amb. Charity Manyekure (umugore) yanyuzwe n’ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo muri Musanze

Ibi yabigarutseho mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye mu Karere ka Musanze, kuva ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, rugamije kureba urwego Akarere ka Musanze kagezeho mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo.

Amb. Manyekure, wari kumwe n’Umujyanama we Takaedzwa Kwenda, bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, aho babanje kugirana ibiganiro, amugaragariza uko ako karere gahagaze mu rwego rw’ubukungu, by’umwihariko bushingiye ku bukerarugendo.

Nyuma yaho banasuye ibikorwa bitandukanye, bishamikiye ku bukerarugendo, biherereye mu Murenge wa Kinigi, harimo Ikigo The Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, gifite intego yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, basura Ikigo Iby’iwacu Culture Village, cyita ku bahoze ari ba rushimusi ubu bibanda ku bikorwa byo kumurikira ba mukerarugendo basura Pariki ibijyanye n’umuco nyarwanda.

Bimwe mu byo yagaragarijwe birimo n'ibituma ba mukerarugendo bidagadura
Bimwe mu byo yagaragarijwe birimo n’ibituma ba mukerarugendo bidagadura

Ahandi Ambasaderi we n’itsinda ayoboye basuye, ni amwe mu mahoteli abarizwa mu Murenge wa Kinigi harimo One&Only Gorilla’s Nest, icyicaro cy’ibiro bya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’ahandi; bagaragarizwa uburyo imikorere yaho ihuzwa n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ambasaderi Manyekure yagize ati “Ni ibyiza byinshi ntarondora dusanze ahangaha, kandi bifite udushya n’umwihariko uha amahirwe kandi ugateza imbere ubukerarugendo ku rwego rufatika. Niteguye kubishyiramo imbaraga ku buryo mu gihe kidatinze, abashoramari b’iwacu, bazaza hano bakihera amaso ibi byiza, mu ntumbero yo kureba uko babibyaza umusaruro bashora imari yabo hano.

Ati “Ni n’ingenzi kandi ku gihugu cyanjye, kuba bagira ibyo bigira kuri bagenzi babo ba hano b’abashoramari mu by’ubukerarugendo, noneho bakaba bajya gukora ibisa na byo iwacu, bityo ubukungu bukarushaho kwiyongera ku mpande z’ibihugu byombi”.

Amb. Manyekure yiyemeje gukangurira abashoramari bo mu gihugu cye kuzaza gusura u Rwanda
Amb. Manyekure yiyemeje gukangurira abashoramari bo mu gihugu cye kuzaza gusura u Rwanda

Akarere ka Musanze gafatwa nk’inkingi ya mwamba mu bukerarugendo bw’u Rwanda, ugereranyije n’utundi Turere, nk’ibirunga bibarizwamo ingagi zinasigaye hacye cyane ku isi, ikiyaga cya Ruhondo, ikirere gihehereye gituma ibinyabuzima n’ibindi bimera by’ubwoko butabarika, bibasha kuhaba bihishimiye, amahoteli ari ku rwego rugezweho; ibi bikaba biri mu bituma ba mukerarugendo benshi badasiba kuhasimburana umunsi ku wundi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yashimye umuhate Ambasaderi w’Igihugu cya Zimbabwe mu Rwanda afite, mu bufatanye hagati y’Akarere n’Igihugu cye mu guteza imbere ubukerarugendo; ahamya ko bitanga icyizere ku hazaza, binyuze mu gutanga akazi kuri benshi bityo n’ubukungu bugashinga imizi.

Yamugaragarije ko biteguye gukorana neza no korohereza abashoramari, bakwifuza gushora imari muri ako Karere.

Bagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze
Bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka