Umufaransa uri kuzenguruka Afurika kuri moto yashimye uburyo yakiriwe i Rutsiro
Umufaransa witwa Luc COTTERELLE umaze imyaka ibiri azenguruka ibihugu bya Afurika akoresheje moto yashimye uko yacumbikiwe ku kigo cy’amashuri cya Gihinga II ubwo bwari bumwiriyeho ageze mu karere ka Rutsiro tariki 25/01/2014.
Uwo mufaransa ashimira umwalimu ndetse n’umuyobozi w’ikigo bamwakiriye, bakanamwemerera gushinga ihema mu busitani bw’ikigo, akaba ari ho arara. Bukeye bwaho ngo bamushakiye amazi arakaraba, bajya no kumugurira icyayi, akomeza urugendo yerekeza i Rubavu anyuze mu ishyamba rya Gishwati.
Umuyobozi w’ikigo cya Gihinga II witwa Bigirimana Anastase yamubwiye ko umutekano we urinzwe ko yirarira muri iryo hema nta kibazo, kandi ko najya yumva abantu hanze ntiyikange kuko ari abazamu b’ikigo hamwe n’abanyerondo bari gucunga umutekano. Uwo muzungu ngo yatangajwe no kubona aho abasivile barara bicungiye umutekano.
Uyu Mufaransa ariko yagaye umupasiteri wo mu itorero rya ADEPER wamuciye amafaranga ibihumbi makumyabili kugira ngo arare hafi y’urusengero rwe.
Uwo muzungu avuga ko yahagurutse i Burundi mu gitondo ku wa gatandatu tariki 25/01/2014, agera mu Rwanda yinjiriye i Rusizi, azamuka Uburengerazuba bwose bw’igihugu yerekeza i Rubavu, ariko bwira atarahagera, biba ngombwa ko arara i Rutsiro.
Pasiteri witwa Ndimubayo Charles uyobora iryo torero rya ADEPER Gihinga avuga ko babwiye uwo muzungu kwishyura amafaranga ibihumbi 20 bakamuha inzu araramo, bakamubikira moto ye, ndetse bakamucungira n’umutekano, ariko uwo muzungu avuga ko ari menshi ko ntayo afite.
Pasiteri avuga ko nyuma yo gusanga ntayo afite bari kumucumbikira ku buntu, ariko ngo yahise yivumbura aragenda ndetse yanga ko bumvikana. Pasiteri avuga ko ubusanzwe abaza gucumbika aho ku rusengero bishyura ibihumbi icumi.
Ubusanzwe aho Luc COTTERELLE anyura hose arara ku bigo by’amashuri cyangwa ku nsengero na za kiliziya, agashinga ihema (tent) hanze akaryama, moto akayiparika ku ruhande.
Yongeraho ko ako kantu gato katari keza kabayeho hagati ye na pasiteri kadashobora gutuma agaya igihugu cyose ndetse na Afurika muri rusange, kuko abandi bo bamwakiriye neza. Yishimira ko n’abaturage yanyuragaho ku nkengero z’umuhanda bamwerekaga ko bamwishimiye.
Luc COTTERELLE ni Umufaransa w’imyaka 43 y’amavuko akaba akiri ingaragu. Arateganya kuva i Rubavu, agakomereza i Musanze, Burera, akagera i Kigali ahita yambuka ajya muri Uganda, agakomeza muri Kenya, Sudani, Ethiopia, Egypte, agahita akomereza muri Israel akoresheje moto.
Ari kugenda asura ibintu nyaburanga bigaragara hirya no hino mu bihugu bitandukanye. Mu myaka ibiri amaze avuye iwabo mu Bufaransa amaze kuzenguruka ibihugu 29 byose byo muri Afurika kongeraho Ubufaransa na Esipanye.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
naho Pasteur ngo bamuhe 20000!!!!
yemwe bashumba bubu!!!!!!!!!!!!!!
uyu mugabo aratangaje kbs, ubu acumbitse ahitwa kuri HOTEL PARADIS MALAHIDE GISENYI bakaba baramuhaye aho kurara ntamafaranga yatswe ahamaze igihe kinini ngo azakomeze urugendo nyuma y’indi minsi kuko yakiriwe neza kuri iy hotel.