RwandAir yasubukuye ingendo zijya i Dubai

Sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yongeye gusubukura ingendo zijya i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bitatu zihagaritswe.

Itanganzo RwandAir yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, riragira riti “Guhera tariki 20 Mutarama 2022, RwandAir izasubukura ingendo zijyana abantu i Dubai baturutse i Kigali, Entebbe, Douala, Bujumbura, Accra, na Lusaka”.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Serivisi z’ingendo mu bindi byerekezo dutwaramo abagana i Dubai zo ziracyasubitse kugeza igihe hazagira ikindi gitangazwa”.

RwandAir iheruka gusubika ingendo zose ziva n’izerekeza i Dubai tariki 27 Ukuboza 2021, kubera ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Covid-19 mu bice bitandukanye by’isi bitewe n’ubwoko bushya bwiswe Omicron.

Icyo gihe abagenzi bagizweho ingaruka n’isubikwa ry’ingendo bemerewe guhindurirwa ingendo bagasubizwa amafaranga yabo cyangwa se bagahindurirwa amatike agashyirwa mu minsi iri imbere kandi nta kiguzi kindi basabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka