Musanze: Komisiyo y’ubukungu ntiyashimye uko Kinigi Guest House ihagaze

Abadepite bagize komisiyo y’ubukungu n’imari baravuga ko n’ubwo hari ibyagezweho na Guest House ya Kinigi kuva yakwegurirwa abikorera mu mwaka wa 2000, urugendo rukiri rurerure.

Ubwo bari mu gikorwa cyo gusura bimwe mu byari ibigo bya Leta bikaza kwegurirwa abikorera mu karere ka Musanze kuri uyu wa mbere tariki 13/01/2013, iyi komisiyo yabanje gusura Guest House ya Kinigi, maze yirebera aho igeze mu iterambere.

Gitego Jeanne Clementine, umucungamutungo wa Kinigi Guest House, yemera ko inzira ikiri ndende, ndetse ngo bafite gahunda yo kubaka hoteli mu gihe bazaba babonye inkunga ibi bikorwa bizahita bitangira.
Ati: «Turateganya kubaka hoteli mu myaka ibiri iri imbere ngo tujyane n’igihe tugezemo. Turi gushaka inkunga».

Depite Sekamana Bwiza Connie, Perezida wa Komisiyo y’ubukungu, yavuze ko n’ubwo hari ibyagezweho n’iyi Guest House, ibisigaye ari byo byinshi, aboneraho gusaba abayifite mu nshingano gushyiramo imbaraga.

Yagize ati: «Hari ibyakozwe ariko byabaye igitonyanga mu nyanja. Baracyafite byinshi n’urugendo rurerure, kugirango bakore ibijyanye n’igihe tugezemo ».

Aba badepite kandi basuye uruganda rutanganya umusaruro ukomoka ku bireti, maze bashimishwa n’aho rugeze rutera imbere, dore ko umuyobozi warwo yabemereye ko intambwe bateye itazigera isubira inyuma.

Uru ruganda kandi ngo tufasha abaturage mu gihe kingana n’amezi atandatu, kuko uko umuturage asarura indabyo ariko ahabwa amafaranga amufasha mu bikorwa by’iterambere ndetse no kwibeshaho.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka