Kigali Serena Hotel yahize amahoteli yo ku isi mu bukerarugendo

Kigali Serena Hotel, Hotel y’inyenyeri eshanu ifite amashami abiri mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali no mu Mujyi wa Rubavu yahize andi mahoteli yo ku isi yose mu bijyanye no kunoza ibikorwa by’ubukerarugendo inabiherwa igihembo cyiswe ’’ The World Travel Awards’’.

Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel muri Afurika, Mahmud Janmohamed, yerekana iki gihembo baherewe mu gihugu cya Seychelles kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Kamena 2015, yatangaje ko bagikesha imikorere myiza ya buri mukozi wa Serena, bakaba bagiye no kongera ubushobozi, bwaba ubwa Hotel n’ubw’abakozi, kugira ngo Serena ikomeze ibe ku isonga mu kunoza serivise itanga.

Charles Muia uhagarariye Ishami rya Kigali Serena Hotel ashyikirizwa igihembo cyo ku rwego rw'isi mu bukerarugendo.
Charles Muia uhagarariye Ishami rya Kigali Serena Hotel ashyikirizwa igihembo cyo ku rwego rw’isi mu bukerarugendo.

Yagize ati "Ni agaciro gakomeye guhabwa igihembo nk’iki cyo kurwego rw’isi, kiratugaragariza ko imikorere yacu ari myiza kandi igaragarira buri wese ku isi, ubu tukaba tugiye kongera ubushobozi mu nyubako ndetse no mu bikoresho byose dukoresha muri hotel, kugira ngo turusheho gutanga serivise nziza kandi ku bantu benshi’’.

Abanyamakuru berekwa icyo gihembo.
Abanyamakuru berekwa icyo gihembo.

Yanatangaje kandi ko bagiye no kongerera ubushobozi abakozi ba Serena babashakira amahugurwa atandukanye mu kazi, kugira ngo barusheho kunoza imikorere yabo izatuma baguma ku isonga mu yandi ma Hoteli yose yo ku isi mu bukerarugendo, ndetse no mu gutanga serivise nziza no mu bindi bitari ubukerarugendo’’.

Byari ibyishimo ku bakozi ba Kigali Serena Hotel.
Byari ibyishimo ku bakozi ba Kigali Serena Hotel.

Uretse Kigali Serena Hotel yegukanye igihembo cyo ku rwego rw’isi mu bukerarugendo, andi mashami ya Serena Hotel akorera mu bihugu byose byo muri Afurika y’Iburasirazuba, na yo yegukanye ibihembo bigera kuri bitanu byo ku rwego rw’isi.

Umuyobozi Mukuru wa Serena muri Afurika, akaba ashimira abakozi bose b’amashami ya Serena Hotel muri Afrika y’Iburasirazuba kuko ari yo Hotel yonyine yari yatoranyijwe mu mahoteli yo muri Afurika y’Iburasirazuba yose akabasha kwegukana ibihembo ku rwego rw’isi, ndetse anabasaba gukaza umurego kugira ngo bagume ku isonga mu kwegukana n’ibindi bikombe bazahiganirwa mu minsi iri imbere.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

leaders and workers of Serena Hotel,we thank you so much.!

frank uzaribara yanditse ku itariki ya: 24-01-2016  →  Musubize

selena nikomereze aho itere ishema u Rwanda

songa claude yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka