Uwari umusozi wanamye wagizwe ubwiza nyaburanga

Amezi atatu arashize ahitwaga ko ari umusozi wanamye mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu hatunyanywa ngo habe hamwe mu hantu nyaburanga mu karere ka Rubavu.

Uyu musozi wari utuwe n’imiryango 1222 umwaka ushize uri guterwamo ubusitani, ibiti, imihanda, intebe ndetse n’ibitare abantu bazajya bicaramo birebera ikiyaga cya Kivu ndetse n’umujyi wa Rubavu wose.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, asubanura ko impamvu nyamukuru yo kubaka kuri uyu musozi harimo gufata ubutaka ntibutwarwe n’isuri no kuhagira ahantu nyaburanga.

Bahame yagize ati “Iyo uri kuri uriya musozi uba ureba Gisenyi, uba wumva amahumbezi, kandi hanafite ubwiza gakondo bubereye ijisho; ni byiza ko tuhabungabunga kandi tukahabyaza umusaruro.”

Bahame yongeyeho ko ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kiri kubafasha kubaka ibikorwa remezo bifite uburambe kugira ngo uyu musozi utazangirika. REMA yabafashije kubona ibiti bijyanye n’uko ubutaka buteye.

Bahame arashimira abaturage baturiye uwo musozi kuba bafatanya n’Inkeragutabara kubaka uyu musozi. Iki gikorwa kandi cyatanze akazi ku bagore benshi batuye muri ako gace. Umukozi ukora kuri uwo musozi ahembwa amafaranga 1500 ku munsi.

Bahame yemeza ko umuturage ukora kuri uwo musozi ashobora kwigurira agatenge nyuma y’ukwezi kuko hafi ya bose mu bakora aho nta kazi nk’ako bagiraga. Uyu musozi niwuzura abantu bazajya bahasura ku buntu kandi ngo bazajya bisanzura kuwinjiramo no kuwusohokamo.

Imari yakusanyijwe kubaka uyu musozi ikabakaba miliyoni 142. Biteganyijwe ko uyu musozi uzaba warangiye nibura 60% mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2012, dore ko biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika azahasura ubwo azaba ari mu ruzinduko mu Karere ka Rubavu umwaka utaha.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka