Umwaka wa 2021 uzasiga u Rwanda rufite ubwato buhebuje mu kiyaga cya Kivu

Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga IPRC Karongi buratangaza ko bwamaze guhitamo abanyeshuri bazakorana n’impuguke zivuye mu gihugu cy’u Bushinwa mu kubaka ubwato bugezweho buzajya bukorera mu kiyaga cya Kivu.

Abakora ingendo mu Kivu bazoroherwa n'ingendo ubwato bugezweho nibutangira gukora
Abakora ingendo mu Kivu bazoroherwa n’ingendo ubwato bugezweho nibutangira gukora

Umuyobozi wa IPRC Karongi witwa Paul Umukunzi yatangarije Kigali Today ko abanyeshuri bazateranya ubwato ubu biteguye gutangira akazi mu gihe impuguke zitangiye akazi ko kubaka ubwato bwagenewe abaturage bo ku kirwa cya Nkombo bukazajya bukora ingendo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ahuza uturere tw’Intara y’Iburengerazuba.

Paul Umukunzi agira ati “Dufite abanyeshuri 350 bafite ubumenyi mu kubaka ibikorwa bitandukanye kandi biteguye kugira uruhare mu kubaka ubu bwato. Si igitangaza ko abanyeshuri bacu bazabigeraho.”

Uyu muyobozi avuga ko iki gikorwa cyo kubaka ubwato kizakurikiranwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), ariko ngo abanyeshuri bazakorana n’abandi banyamahanga bazaza kubafasha hagendewe ku ikoranabuhanga rigezweho mu kubaka ubwato.

Umuyobozi wa RTDA Imena Munyampenda yemeza ko ubu bwato buzaba ari ubwa mbere mu Rwanda bunini bukoreye mu kiyaga cya Kivu buzarangira kubakwa mu kwezi kwa Kamena 2021.

Avuga ko ubu bwato buzaba bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 150 ndetse harimo n’ibicuruzwa n’imodoka mu ngendo zihuza Intara y’Uburengerazuba.

Igitekerezo cyo kubaka ubwato mu kiyaga cya Kivu cyatangiye muri 2018. Icyakora ngo nticyahise gishyirwa mu bikorwa kubera gutinya impanuka zikunze kubera mu mazi mu biyaga bya Victoria n’ikiyaga cya Kivu, bikaba byarabaye ngombwa gushaka amakuru ku bwato bwazubakwa bufite ubushobozi mu guhangana n’impanuka z’ubwato zikunze kubera mu mazi mu karere.

Munyampenda ati “Mu kwirinda zimwe mu mpanuka ziterwa n’imicungire y’ubwato mu mazi, twahisemo kubanza kuzana ubwato butwara abagenzi 30, hanyuma tuzubake ubwato bunini bushobora gufasha abaturage mu ngendo zo mu mazi zihuza uturere tw’Intara y’Uburengerazuba.”

Munyampenda nubwo adatangaza ingengo y’Imari izagenda kuri ubu bwato, avuga ko igishushanyo mbonera cyabwo cyamaze kwemezwa kandi yizeza umutekano ku bazabugendamo.

Kuva mu kwezi kwa cumi 2020, ubwo bwato buzatangira gukorwa kuko ibikoresho bizaba byageze mu Rwanda. Kugeza ibyo bikoresho mu Rwanda ngo byakererejwe n’icyorezo cya COVID-19, ariko hari icyizere ko mu mezi atanu ubwa mbere buzaba bwuzuye abanyeshuri ba IPRC Karongi babigizemo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ariko babanze bubake ibyambyu bigezweho byiza kuko kwakira amato akomeye atari ibintu byoroshye bishaka ubuhanga bwinsh.

bazahere Rusizi ,Kibuye;na Rubavu hanyuma nibwo bazamenya ubwoko bwu bwato bushoborakwakirwanibyo byambu;ikindi kubyubakisha ,bagakoresha appel d’offre international.

GAD yanditse ku itariki ya: 24-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka