Umusaruro uva mu bukerarugendo wariyongereye mu mwaka wa 2012

Nk’uko bigaragazwa na raporo ku bukerarugendo yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), umusaruro uva mu bukerarugendo wiyongereye ku kigereranyo cya 17 ku ijana mu mwaka wa 2012 ugereranije n’umwaka ubanza wa 2011.

Mu mwaka wa 2012, ubukerarugendo bwinjije amadorari angana na miliyoni 281 n’ibihumbi 800 (miliyari 178 z’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe mu mwaka wa 2011 hari hinjiye amadorari miliyoni 251 n’ibihumbi 300 (miliyari 159 z’amafaranga y’u Rwanda).

Clare Akamanzi, umuyobozi w’agateganyo wa RDB, yatangaje ko ingufu guverinoma yashyize mu bukerarugendo ziri mu bituma umusaruro ukomeje kwiyongera.

“Gahunda yo korohereza abashoramari u Rwanda rufite ndetse n’impinduka zakozwe mu bukerarugendo nko kubumenyekanisha, ibikorwaremezo n’ibindi, byatumye hagaragara izamuka ridasanzwe ry’umusaruro uva mu bukerarugendo mu gihugu”, Akamanzi.

Rica Rwigamba, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo atangaza ko ubukerarugendo buri mu nzira nziza bugenda buzamuka, ndetse bakaba bari gukora ibishoboka ngo bahorane ibikorwa bitandukanye bishobora gusurwa, bananoza imitangire ya serivisi nziza.

Rwigamba yongeraho ko ubwiyongere bw’abashoramari bwatumye ubukerarugendo nabwo buzamuka, bikaba byaratumye u Rwanda ruza ku isonga mu hantu abakerarugendo bifuza gusura mu karere ruherereyemo.

Rica Rwigamba, ushinzwe ishami ry'ubukerarugendo muri RDB.
Rica Rwigamba, ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri RDB.

Kimwe mi bigaragaza ibi ni uko indege mpuzamahanga zitwara abantu zikomeye nka KLM, Turkish Airlines, Qatar Airways na South African Airlines zafunguye ingendo zazo zerekeza mu Rwanda.

Rwigamba yagize ati: “Habaye izamuka rigaragara mu musaruro kuko twarengeje intego twari twihaye biturutse ku bashoramari benshi baje mu bukerarugendo uyu mwaka.”

Mu mwaka wa 2013, hagamijwe ko hazinjira miliyoni 317 z’amadorali bitewe na gahunda zo kunoza kohereza mu mahanga ibikomoka mu Rwanda.

Imibare igaragaza ko abantu basuye u Rwanda baturuka mu bihugu bituranye nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Uburundi, Uganda, Tanzania na Kenya bangana n’ibihumbi 915 muri 2012, mu gihe umwaka wabanjije banganaga n’ibihumbi 714.

Abaturuka mu bihugu biri kure y’u Rwanda bavuye ku bihumbi 159 n’abantu 579 muri 2011, bagera ku bihumbi 161 n’abantu 186 muri 2012.

Abaje mu Rwanda kwinezeza bari ibihumbi 97, mu gihe abantu ibihumbi 422 bari baje muri gahunda z’ubucuruzi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo hari ayandi aducika uzi kubona ngo urubyiniro ni ninjoro, ngo kurya ni saa sita n’ibindi dukorera ku masaha ya nimugoroba. Ahandi ibi byose bikora guhera mu gitondo kuko mukerarugendo aba nta kazi ariho uretse gutembera no kwinezeza. Ibi rero dukore ku buryo biboneka murebe ngo cash zirikuba. Hari uwavuze ko amahumbezi agurishwa turamuseka ariko twasanze aribyo kandi ibi turabifite n’amazi

kayinamura yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka