Umuhanzi Mr Eazi yasuye ikiyaga cya Kivu aho ashaka gushora imari

Umuhanzi Oluwatosin Ajibade uzwi nka Mr Eazi ukomoka muri Nigeria, amaze iminsi mu Rwanda arusura, akaba yatangaje ko ashaka gushora imari mu Rwanda.

Abinyujije kuri Twitter, Mr Eazi yagize ati “ejo nasuye ikiyaga cya Kivu cyane cyane ikirwa nshaka kubakaho ahantu heza ho kuruhukira. Ndi kugirira ibihe byiza mu Rwanda.”

Mr Eazi na Belise Kariza ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB
Mr Eazi na Belise Kariza ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB

Mr Eazi si ubwa mbere aje mu Rwanda kuko yaje mu bitaramo bitandukanye asusurutsa Abanyarwanda. Muri izo ngendo zitandukanye nibwo yavuze ko yakunze u Rwanda kandi akaba yifuza kuzahashora imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka