Ubutaka butagatifu ntibukwiye guturwa n’abakene - Minisitiri Shyaka

Nyuma yo kugaragarizwa ibyerekanywe n’ bushakashatsi ku mibereho y’Abaturage (EICV) bwo muri 2018, bigaragaza ko i Nyaruguru abaturage 52% bari munsi y’umurongo w’ubukene; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Anastase Shyaka, yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka Karere ko ubutaka butagatifu budakwiye guturwa n’abakene.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Prof. Anastase Shyaka.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka.

Bari bateraniye mu nama mpuzabikorwa y’aka karere bayobora ku nzego zinyuranye, tariki 30 Mata 2019.

Ni nyuma y’uko umuyobozi w’aka karere, François Habitegeko, yari amaze kugaragaza ko ubushakashatsi ku mibereho y’Abaturage (EICV) bwo muri 2018, bwagaragaje ko i Nyaruguru, abaturage 52% bari munsi y’umurongo w’ubukene, kandi abarenga kimwe cya kabiri cy’aba bakene (28%) babayeho mu bukene bukabije.

Nyamara ubushakashatsi bwaherukaga muri 2014 bwari bwagaragaje ko abari munsi y’umurongo w’ubukene bari 47,9%, naho abari mu bukene bukabije bari 20%. Bari bavuye kuri 61,6% bari munsi y’umurongo w’ubukene muri 2011 ndetse no kuri 85% muri 2006.

I Nyaruguru kandi, ku miryango ibarirwa mu bihumbi 70 harimo 650 ibaho isembera (itagira aho kuba), n’1712 iba mu nzu zitameze neza zitari kure ya nyakatsi. Hari n’ingo 23817 zabashije kubaka ubwiherero ariko zabuze isakaro, ndetse n’ingo 4155 zikirarana n’amatungo.

Abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru basabwe guharanira ko abo bayobora bava mu bukene
Abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru basabwe guharanira ko abo bayobora bava mu bukene

Minisitiri Anastase Shyaka yagize ati “Kubera iki i Nyaruguru ubukene n’ubukene bukabije aho kugabanuka byiyongereye? Birava hehe? Ubutaka butagatifu ntibujyanye n’ubukene!”

Yunzemo ati “Karande y’ubukene ahangaha irahakora iki? Kuki tutaganira ku ko impinduka zagaragara, kandi ko aba mbere mu gutuma impinduka zigaragara bari hano?”

Ahereye ku kuba i Nyaruguru hari ingo zibarirwa mu bihumbi 70, izibarirwa mu bihumbi 23 zikaba zifite ubwiherero budasakaye yagize ati “Niba 1/3 cy’abatuye i Nyaruguru barananiwe gusakara ubwiherero, bategereje ko ingengo y’imari yo kubusakara izava muri Leta?”

Yasabye rero abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura iki kibazo cy’ubwiherero, kuko igisubizo kigomba kuva muri bo, ko nta n’umufatanyabikorwa ukwiye gusabwa kubigiramo uruhare.

Umwe mu bakuru b’imidugudu bo mu Murenge wa Kivu yagize ati “ngiye gukora urutonde rw’abaturage mfite, abafite ubushobozi bwo kwigurira amabati mbasabe bayagure, abakennye na bo bazahabwe akazi babashe kuyigurira.”

Minisitiri Shyaka avuga ko kuba imisozi ya Nyaruguru itoshye byagombye kubabera impamvu yo gutera imbere bahereye ku buhinzi
Minisitiri Shyaka avuga ko kuba imisozi ya Nyaruguru itoshye byagombye kubabera impamvu yo gutera imbere bahereye ku buhinzi

Minisitiri Shyaka yasabye n’abandi gushakisha ibisubizo bahereye no kuri ubu buryo, ariko bakabikora nta guhutaza abaturage.

Naho ku bijyanye no gusubira inyuma bagana mu bukene, aho kugana mu bukire, Alfred Gasana, umwe mu bari muri iyi nama, yavuze ko urebye mu byabiteye harimo n’amakimbirane yagiye agaragara mu bayobozi, yifuza ko hakorwa ibishoboka ntibizasubire.

Gasana yanifuje ko abayobozi batagera ku ntego bari bakwiye kuzajya babihanirwa.

Minisitiri Shyaka we yibukije ko Nyaruguru ifite ibyaherwaho ngo abahatuye batere imbere harimo kuba bafite ubutaka bushobora guhingwa bukera, kuba hakunze kugendwa n’abakerarugendo baje kuhasengera, ubuhinzi bw’icyayi buhashoboka n’inganda eshatu zigitunganya ndetse n’izindi ebyiri ziri hafi kuhashingwa.

Yasabye rero abayobozi b’amashami mu karere gukora ku buryo hagaragara impinduka agira ati “Nihatagaragara impinduka, mbere yo gukoma amajanja ahandi ni mwebwe tuzaheraho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyaruguru ntacyo iteze kugeraho nubuyobozi bubi buhamaze imyaka bwimakaza akarimi, ikenewabo, munyangire, itoteza nitonesha bigeze kubusahuzi!! Iterambere habitegeko araribatwara iripakire amamodokaye yigire mu miturirwaye yahasahuye akayitereka i kigali. Abaturage baho nibihangane, Leta izageraho ibibuke ibakize sekibi, dore na sankara iramubakijije nubwo ubutegetsi bwaho aribisigisigi bye muburyo leta itaramenya ariko izageraho ibimenye. Ntabwo leta iyobeweko meya waho yakoranaga nawe abinyujije mubakozi yiyegereje badafite icyo bashoboye ngo bamufashe kumunekera nabagenzi babo

seba yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

Amadini akunda kuntangaza.Nawe se,ku Balisamu,i Maka ni "ubutaka butagatifu",naho Kibeho ikaba "Ubutaka butagatifu" ku Bagatolika.Nyamara andi madini siko abyumva.Ariko se ubundi,ni Maliya wabonekeye I Kibeho?
Ese koko ni Maliya wabonekeye i Kibeho muli 1981? Reka dukoreshe Bible turebe icyo ivuga ku Mabonekerwa.Muli 2 Abakorinto 11:14,havuga ko SATAN yigira Umumarayika Mwiza. Urugero,mwibuke Satani akoresha INZOKA muli Eden,Adamu na Eva baketse ko ari Inzoka ivuga,nyamara yari SATANI.Na biriya by’i Kibeho nuko.Ibyo bita kubonekerwa na Maliya,ni amadayimoni aba yigaragaza,kugirango basenge bakoresha ibibumbano kandi Imana ibitubuza (Idolatry). Muli Kuva/Exodus 20:4,Imana itubuza gusenga dukoresha Ibibumbano,niyo yaba ataribyo usenga.Nyamara I Kibeho,ni ibibumbano n’imisaraba gusa baba bapfukama imbere,babyita Maliya kandi nta muntu numwe uzi uko Maliya yasaga.Bibabaza imana cyane.

gatare yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka