U Rwanda rwungutse izindi Hoteli eshatu z’inyenyeri eshanu
Mu cyumweru gishize hoteli eshatu zo mu rwego rwo hejuru zongerewe ku rutonde rwa hoteli z’inyenyeri eshanu rusanzwe ruriho izindi eshanu zose ziba umunani.

Izo hoteli zashyizwe mu rwego rw’inyenyeri eshanu mu Rwanda zirimo iyitwa The Retreat Hotel iri mu mujyi wa Kigali, Singita Kwitonda Lodge na Kataza House, na One and Only Gorilla Nest, zombi ziri mu Karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru.
Zije zisanga ngenzi zazo zirimo Kigali Serena Hotel, Kigali Marriott Hotel, Radisson Blu Hotel & Convention Centre y’i Kigali, Select Boutique Hotel, na Amakoro Songa Lodge.
Igikorwa cyo gushyira amahoteli mu nzego, cyahuje amahoteli 30 yagiye ahabwa inyenyeri kuva kuri imwe kugera kuri eshanu, bituma umubare w’amahoteli yose amaze gushyirwa mu nzego mu Rwanda agera ku 170 nk’uko byemezwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere na RDB.
Ebyiri zahawe inyenyeri enye, zirimo iyitwa Phoenix Plaza iri mu mujyi wa Kigali na Kivu Marina Bay iri mu karere ka Rusizi, Intara y’Uburengerazuba.
Hoteli zirindwi zashyizwe mu rwego rw’inyenyeri eshatu, 18 zihabwa inyenyeri ebyiri, n’indi imwe yahawe inyenyeri imwe.
RDB, ivuga ko gushyira amahoteli mu nzego bishingira ku isuzuma ry’ibimenyetso bitandukanye byemejwe mu masezerano ya Africa y’Uburasirazuba agenga uko amahoteli, amarisitora n’amacumbi mpuzamahanga agomba kuba ameze. Iryo suzuma ryakozwe n’itsinda rihuriweho n’abahagarariye Leta n’abikorera.

Nk’uko RDB ibisobanura, mu bimenyetso byagendeweho mu kubishyira mu nzego harimo aho biherereye, aho inyubako ziri n’ibizikikije, uburyo zubatse, serivisi n’ibikoresho.
Gushyira mu nzego amahoteli binashingira ku bushobozi bwazo, imiterere y’aho kwakirira abashyitsi, amakuru abashyitsi bakenera atangwa n’amahoteli n’impuguke mu kwakira abashyitsi, n’amasaha y’akazi.
Uburyo inyubako itatse n’ubwiza bw’ibikoresho by’imbere, nabyo ni ibintu by’ingenzi mu bigenderwaho kugira ngo hoteli, resitora n’icumbi bishyirwe mu rwego runaka. Uburyo bwo kuringaniza ubushyuhe n’ubukonje mu byumba, ibikoresho birimo imbere nabyo ni ibintu by’ingenzi.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza, yabwiye KT Press ko isuzuma rireba ku bintu bitandukanye bituma umukiliya ahabwa ibyo akeneye byose mu buryo bwiza harimo n’uburyo abakozi bamwitaho n’ubushobozi bwabo mu kuganiriza ababagana.
Kugira ngo habeho kunoza imitangire ya serivisi no kuzamura urwego rwo kwakira abashyitsi mu Rwanda hose, Kariza avuga ko RBD ari yo ishyira mu bikorwa isuzuma ry’amahoteli kugira ngo abashyitsi n’abakerarugendo bakomeze kubona serivisi inoze kandi yo mu rwego rwo hejuru.
Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi avuga ko kugira ngo amahoteli abashe guhangana n’ibihe bitoroshye, abafatanyabikorwa bagomba kugira imikorere yujuje ubuziranenge.

Akamanzi avuga ko gushyira amahoteli mu nzego bizafasha mu kumenya niba abashyitsi bakirirwa heza kandi neza mu buryo bwujuje ubuziranenge bukenewe muri ako kazi.
Clare Akamanzi yongeraho ko RDB yiteguye gukorana n’ababafite ibikorwa byo kwakira abashyitsi kugira ngo bashyireho Itegeko Rigenga Ubukerarugendo n’Ubuziranenge ku rwego rwa Africa y’Iburasirazuba.
Ohereza igitekerezo
|
Iyo économie ishingiye kubukerarugendo ntimubona ko ifite utubazo!covid ntiberekako ntakigenda inganda nto ninini niyo vrai économie ibindi ni umutako