U Rwanda rwatangiye kumenyekanisha ubukerarugendo binyujijwe kuri Google

Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije na sosiyete y’ikoranabuhanga ya Google cyatangiye gahunda yo kumurika bimwe mu bice nyaburanga n’iby’ubukerarugendo mu mujyi wa Kigali no mu Majyaruguru y’igihugu binyujijwe ku murongo wa internet.

Iki gikorwa kiswe “Rwanda Tourism MapUp” cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 23/03/2012, cyatangiranye n’urugendo rwo gushyira ibimenyetso ahantu nyaburanga mu mujyi wa Kigali ku ikarita ya Google.

Icyo gikorwa kizaha amakuru abanyamahanga bifuza gusura u Rwanda ariko ntibabone amakuru ku byiza nyaburanga rufite. Ibi bizazamura amafaranga aturuka mu bukerarugendo; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Rica Rwigamba.

Yagize ati “Iki gikorwa ni intambwe nziza ku gushakira isoko ubukerarugendo bw’u Rwanda”. Ubukerarugendo buza ku mwanya wa mbere mu kwinjiriza u Rwanda amafaranga.

Bamwe mu bagenerwabikorwa b’iki gikorwa kizatwara amadorali y’Amerika agera ku bihumbi 15, bavuga ko bazashimishwa no kubona bagurisha ibikorwa byabo kubera ko nibijya kuri Google bizamenyekana kurushaho.

Denis Karere, uhagarariye ishyirahamwe ry’amahoteli n’amaresitora mu Rwanda, ati: “Natwe turi gukora byinshi kugira ngo dushyigikire gahunda nk’izi za Leta zo guteza imbere ubukerarugendo”.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu. Umwaka ushize ibikorwa bitandukanye byo mu Burasirazuba no mu Burengerazuba byashyizwe ku ikaria ya Google. Ikipe y’abakorerabushake bagera kuri 40 niyo izazenguruka ibice bigize uturere tw’umujyi wa Kigali, Musanze na Rubavu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka