U Rwanda rwahawe kwakira inama mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo

Ubuyobozi bw’Inama ihuza abo mu bukerarugendo ku Isi (World Travel and Tourism Council - WTTC), bwatangaje ko u Rwanda nk’Igihugu ruzakira iyi nama mpuzamahanga izaba umwaka utaha.

Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga inama y’uyu mwaka, yabereye i Riyadh, muri Arabiya Sawudite kuva ku ya 28 – 30 Ugushyingo 2022.

Inama ngarukamwaka ya WTTC ihuriza hamwe abayobozi ba za guverinoma zitandukanye ndetse n’abo mu bigo bikomeye mu Isi birimo iby’ubwikorezi, iby’ubucuruzi bisanzwe bigira uruhare runini mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ibi bigamije, gutuma abari muri uru rwego bahuza imbaraga mu gutuma ubukerarugendo burushaho kuba urwego rwihagazeho, kugira umutekano ndetse no kurushaho kugira iterambere rirambye mu gihe kizaza.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yashimiye kuba haratoranyijwe u Rwanda kuzakira inam ya WTTC.

Clare Akamanzi
Clare Akamanzi

Yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, biradushimishije cyane kandi twishimiye kuba twaratoranijwe kuzakira inama mpuzamahanga ya WTTC 2023 I Kigali umwaka utaha. Turi igihugu gifite umutekano, gitera imbere kandi gifunguye imiryango ku bucuruzi kandi bisobanuye ubucuruzi.”

Yakomeje ati: “Muri Afurika, u Rwanda n’icyerekezo mu bukerarugendo burambye. Twishimiye kubaha ikaze mu nama mpuzamahanga mu by’ingendo n’ubukerarugendo I Kigali mu 2023.”

Ku ruhande rwa, Arnold Donald, Umuyobozi w’Inama ihuza abari mu rwego rw’ubukerarugendo WTTC, yavuze ko u Rwanda rukwiye kwakira iyi nama nk’igihugu cyateye imbere mu bukerarugendo.

Ati: “Birahuriranye kuko uzakira inama mpuzamahanga ya WTTC 2023 ar’igihugu cyateye imbere cyane mu bukerarugendo kandi ubu kikaba ar’intangarugero muri gahunda y’imihindagurikire y’ikirere. Nizeye kuzababona mwese.”

Abanyamuryango ba WTTC ubu barimo ibice byose by’inzego zikora mu bijyanye n’ingendo n’ubukerarugendo, kuva kubigo bitwara abagenzi mu ndege, ibibuga by’indege no kugeza ku mahoteri ibigo bifasha ba mukerarugendo, abaururiza kuri interineti, amasosiyete y’ishoramari, ibigo by’ubwishingizi, n’ibigo by’ikoranabuhanga.

RDB igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni 11 mu madorali ya Amerika, mu gihe mu myaka yakurikiyeho ya 2021 na 2020 hinjije miliyoni 6 na miliyoni 5.9 z’amadorali ya Amerika.

Ubushakashatsi bwa WTTC, bugaragaza ko ubukerarugendo bwagize uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu binyuze mu kuzamura umusaruro mbumbe (GDP) ndetse no guhanga imirimo.

Binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau RCB, u Rwanda rumaze kwakira inama zikomeye bishingiye ku kuba rufite umutekano ucyezwa n’amahanga, ibyiza nyaburanga, inyubako zigezweho zakira inama, amahoteli agezweho n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka