U Rwanda rurayoboye muri Afurika mu gukurura ba mukerarugendo

U Rwanda rwahawe kimwe mu bihembo bikomeye ku isi bizwi nka “World Travel Awards” nk’igihugu cya mbere muri Afurika gisurwa cyane na ba mukerarugendo.

Clare Akamanzi umuyobozi mukuru wa RDB yakira igihembo cyahawe u Rwanda
Clare Akamanzi umuyobozi mukuru wa RDB yakira igihembo cyahawe u Rwanda

Ibyo bihembo byatangiwe muri Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Center kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukwakira 2017.

Nibwo bwa mbere u Rwanda ruhawe igihembo cya “World Travel Awards” mu gihe ibyo bihembo byo biri gutangwa ku nshuro ya 24.

Clare Akamanzi umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), avuga ko icyo gihembo gishimishije cyane. Aho niho yahereye ashimira abagize uruhare bose kugira ngo ibyo bihembo bigere mu Rwanda.

Agira ati “Ku Rwanda iki gihembo kirakomeye cyane kuko giha icyizere abashoramari mu by’ubukerarugendo ko u Rwanda ruyoboye mu by’ubukerarugendo. Igikurikiyeho ni ugukomeza kurushaho gukora neza ibyo dusanzwe dukora neza.”

Akomeza avuga ko u Rwanda rwashoye amafaranga menshi mu by’ubukerarugendo hubakwa Kigali Convention Center, habungabungwa Pariki y’Akagera n’iyo mu Birunga.

Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Center byahawe igihembo nk'ibigo biyoboye ibindi mu kwakira inama muri Africa
Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Center byahawe igihembo nk’ibigo biyoboye ibindi mu kwakira inama muri Africa

Mu Rwanda hari amahoteli akomeye nka Marriott, Radisson Blu. Icyo gihembo rero ngo kigaragaza ko u Rwanda hari icyo rwakoze kugira ngo ubukerarugendo bugere ku yindi ntera.

Ibindi bigo byo mu Rwanda byegukanye ibihembo muri “World Travel Awards” harimo Marriott Hotel yegukanye umwanya wa Hoteli ya mbere mu Rwanda mu gukora iby’ubucuruzi (Rwanda’s Leading Business Hotel).

Ikigo cya Primate Safaris Rwanda cyahawe igihembo nk’ikigo cya mbere mu Rwanda gifasha ba mukerarugendo kugera aho bagiye gusura (Rwanda’s Leading Tour Operator).

Abakozi ba Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Center bishimira igihembo
Abakozi ba Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Center bishimira igihembo

Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Center byahawe igihembo nk’ibigo biyoboye ibindi mu kwakira inama muri Afurika (Africa’s Leading Conference Hotel; Rwanda’s Leading Conference Hotel).

Mu bindi byahawe ibihembo harimo Nyungwe House; Kigali Serena Hotel (Rwanda’s Leading Hotel Suite) na Satguru Travels Kigali (Rwanda’s Leading Travel Agency).

Ibindi bigo bitandukanye byo muri Afurika bifite aho bihurira n’ubukerarugendo nabyo byahawe ibihembo. Igihugu cya Afurika y’Epfo nicyo cyegukanye ibihembo byinshi.

Ibihembo ku rwego rw’isi bya “World Travel Awards” bizatangwa ku itariki ya 10 Ukuboza 2017 ku kirwa cya Phu Quoc muri Vietnam.

Marriott Hotel yegukanye umwanya wa Hoteli ya mbere mu Rwanda ikora ibijyanye n'ubucuruzi (Rwanda's Leading Business Hotel)
Marriott Hotel yegukanye umwanya wa Hoteli ya mbere mu Rwanda ikora ibijyanye n’ubucuruzi (Rwanda’s Leading Business Hotel)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka