U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kane ku isi mu bihugu byo gusurwa na ba mukerarugendo nk’ahantu heza mu mwaka wa 2020.

Ingagi zo mu Birunga ni zimwe mu zikurura ba mukerarugendo
Ingagi zo mu Birunga ni zimwe mu zikurura ba mukerarugendo

Ni ibyatangajwe n’imbuga za interinete zikora urutonde rw’ibihugu byiza byo gusurwa na ba mukerarugendo.

Amanda Mouttaki, umwe mu bakemurampaka yagize ati “U Rwanda ruyoboye urutonde rwanjye mu bihugu byo gusura muri Afurika, ukareba umuco waho n’ubwiza bwaho.Mu gihe abantu bajyayo gusura ingagi, hari n’ibindi bice ndangamuco byo kureba”.

Amanda yari mu bakemurampaka batumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika, ndetse no ku mwanya wa kane ku isi mu hantu heza ho gusura muri 2020, mu birori ngarukamwaka byo gutanga ibihembo ku hantu hagezweho byatangajwe muri iki cyumweru ku rubuga rwa TravelLemming.com, rumenyekanisha ibice bigezweho ku isi.

Travel Lemming ni urubuga rumenyekanisha ibice binyuranye by’isi, rugashishikariza ba mukerarugendo gutekereza kuhasura.

Amarachi Ekekwe ukora mu rubuga rwa interineti (blog) ruteza imbere ubukerarugendo rwitwa ‘Travel with a Pen”, yagize ati “Uru rurabo rwa Afurika y’Uburasirazuba, ruri guhindura ubukerarugendo bwa Afurika mu buryo bwinshi. Bizaba bishimishije gusura Kigali ukareba uko yahindutse itera imbere, no kureba uburyo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki z’igihugu zaho”.

Urubuga rwa Travel Lemming ruvuga ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bwamamaye cyane kubera amahirwe yo kwirebera imbonankubone ingagi zo mu Birunga. Gusa uburyo u Rwanda rubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima na byo birenze izo ngagi: Pariki y’igihugu y’Akagera uyisangamo inyamaswa zigize ‘Big Five’ (Intare, Imbogo, Inzovu,Ingwe n’Inkura).

Isumo rya Kamiranzovu riri muri Nyungwe
Isumo rya Kamiranzovu riri muri Nyungwe

Rwanditse ruti “Kuba inama y’isi yiga ku bukungu yaragaragaje u Rwanda nk’igihugu gitekanye muri Afurika, na Rwandair ikaba iteganya gutangiza ingendo ziva ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe John F. Kennedy ziza i Kigali, umwaka wa 2020 ni umwaka mwiza wo gusura u Rwanda”.

Uru rubuga kandi rwagaragaje ibihe byiza byo gusura u Rwanda, ndetse n’ahantu hatanu ha mbere uwaza mu Rwanda yasura.

Uru rubuga rugaragaza ko ibihe byiza byo gusura u Rwanda ari ukuva hagati mu kwezi k’Ukuboza kugeza mu ntangiriro za Gashyantare, no kuva muri Kamena kugera muri Nzeri.

Naho ahantu ha mbere ho gusura mu Rwanda, Travel Lemming igaragaza ko harimo Pariki y’igihugu y’Ibirunga, Pariki y’igihugu ya Nyungwe, Inzu ndangamurage y’amateka yo hambere ya Huye n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Avuga kuri uyu mwanya u Rwanda rwabonye, Belise Kariza, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu Rwego rw’igihugu rw’iterambere RDB, yagize ati “Tunejejwe no kwakira iki gihembo, no kuba mu bihugu bya mbere byo gusurwa muri 2020 nkuko byatangajwe n’imbuga ziteza imbere ubukerarugendo.

Visit Rwanda isangije iki gihembo abaturage bose, abarengera ibidukikije, abakora mu bukerarugendo n’abanyamahoteli, bagira uruhare mu gutuma u Rwanda ruba ahantu heza ho gusura”.

Yakomeje agira ati “Niba utarasura u Rwanda, tuguhaye ikaze ngo uze wirebere ubwiza karemano bw’igihugu, umuco n’urusobe rw’ibinyabuzima. Mu kuri u Rwanda ni ahantu heza ho gukorera ubukerarugendo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dukomeze gushimira abayobozimwese mudahwemagutekereza kuteramberery’abaturage by’umwihariko,nyakubahwa udahwemagushaka inezayaburimunyarwandawese imana iguhe umugishamuribyoseturagushimiye!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-05-2021  →  Musubize

Dukomeze gushimira abayobozimwese mudahwemagutekereza kuteramberery’abaturage by’umwihariko,nyakubahwa udahwemagushaka inezayaburimunyarwandawese imana iguhe umugishamuribyoseturagushimiye!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka