Tanzania iriga uko yakemura ibibazo bibangamiye Kompanyi y’ indege y’Igihugu

Inteko ishinga amategeko ya Tanzania yagiriye inama Leta y’icyo gihugu uko yakemura ibibazo bitatu bibangamiye Kompanyi y’ indege ya Tanzania

Tariki 21 Gicurasi 2021, ubwo aho abagenzi baruhukira ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Mwalimu Nyerere, Depite Seleman Kakoso, umuyobozi wa komite ishinzwe ibikorwa remezo mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania, yavuze ko Leta igomba gukuriraho amadeni iyo kompanyi y’indege ya Tanzania ‘Air Tanzania Company Limited (ATCL)’ kuko ayo madeni ifite ari mu bituma idakora neza.

Depite Kakoso yongeyeho ko uretse amadeni iyo Kompanyi y’indege ifite, ikindi kibazo ifite Leta yagombye kuyifasha, ni ugushyiraho uburyo bw’imikoranire butuma akazi kagenda neza, harimo no kuyigabanyiriza imisoro.

Kakoso yagize ati, “Ikindi kibazo kigomba kurebwa ni ku bantu bakata amatike y’indege, hari aho bavuga ko nta matike agihari, yose yaguzwe, nyamara indege yajya kugenda ugasanga nta bagenzi bayirimo.”

Umuyobozi mukuru wa ‘ATCL’, Ladislaus Matindi yagize ati, “ Inshingano zacu kunoza serivisi duha abakiriya bacu zigenda zigerwaho intambwe ku yindi, bijyana n’uko Kompanyi igenda yiyubaka. Dutangira gahunda yo kongera kuzahura iyi Kompanyi y’ndege, icya mbere kwari ukubanza kureba urwego turiho no kureba ibyo dukeneye kugira Kompanyi yacu tuyigire nziza . Intambwe ya kabiri kwari ugushaka abakozi bafite ubumenyi bijyanye na serivisi z’ubwikorezi bw’indege kandi ibyo gushaka abakozi birakomeje, hakurikijwe uko bagenda bakenerwa.”

“Ikindi gikwiye kunozwa ni uburyo kugurisha amatike mu bw’ikoranabuhanga yifashisha interineti kandi tukajyana na ikoranabuhanga rigezweho ryo ku rwego rwo hejuru.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka