Ruhondo, undi mutungo wihishe mu Majyaruguru
Ikiyaga cya Ruhondo giherereye hagati y’uturere twa Burera na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ni kimwe mu mitungo kamere y’Intara y’Amajyaruguru itavugwa.
- Ikiyaga cya Ruhondo gikikijwe n’udusozi tubereye ijisho
Ikiyaga cya Burera kirohwamo n’umugezi wa Rugezi, Burera ikavamo umugezi wisuka mu kiyaga cya Ruhondo, Muri Ruhondo hagasohokamo umugezi wa Mukungwa utanga amazi yifashishwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi ku rugomero rwa Mukungwa II.
Ukigera kuri icyo kiyaga, uhasanga amafu n’umuyaga uhehereye umanuka hejuru y’ikirunga cya Muhabura. Hari kandi ishusho nziza cyane y’uruhererekane rw’ibirunga bitanu bitandukanya u Rwanda, Uganda na Congo Kinshasa. Ni agace kadasanzwe k’ubukerarugendo.
Icyo kiyaga gifasha abagituriye kuko kibonekamo amafi ndetse n’amazi yacyo akifashishwa n’abahinzi mu gihe buhira imyaka yabo.
- Ikirere cyo muri aka gace kiba gisa neza
- Haba umuyaga uhehereye kandi haratuje ku buryo kuharuhukira bitagira uko bisa
- Inkengero z’icyo kiyaga ziriho ubwatsi butoshye
- Icyo kiyaga gitanga amafi atuma abagituriye barya iryo yuzuye bakanasagurira amasoko
- Uru rugomero rutanga amashanyarazi ku buryo abaturage benshi bahatuye bamaze kuyahabwa
- hahora imyaka itoshye kuko idahura n’ikibazo cyo kubura amazi
- Bakungahaye ku buhinzi bw’amasaka, ahora atoshye kubera amazi aturuka muri Ruhondo
- Muri ako gace kandi, hera urutoki rwiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|