Musanze: Umujyi w’Ubukerarugendo wo kwitega mu Cyerekezo 2050

Abafotora, abafata amashusho n’abandi bakunda kubika amakuru mu buryo bunyuranye, bashobora gutangira ubu kuko u Rwanda rwamaze kwinjira mu cyiciro cyo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu cyerekezo 2050; gahunda igamije guha isura nshya imijyi yo hirya no hino mu gihugu.

Ikigo cy'urubyiruko kiri kubakwa mu Murenge wa Muhoza
Ikigo cy’urubyiruko kiri kubakwa mu Murenge wa Muhoza

Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi yo guhangwa amaso muri iyi gahunda ahanini bitewe no kuba ubereye ubukerarugendo.

Uyu mujyi ukora ku Mirenge ya Musanze ari yo Muhoza, Cyuve, Kinigi, Kimonyi, Nyange n’uwa Gacaca mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Uyu mujyi witegeye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye ingagi ziboneka hake ku Isi. Ikirere cyaho cyuje amahumbezi kiri mu bituma uba ihuriro ry’ubukerarugendo.

Uyu mujyi ni umwe mu yigenda irushaho gutera imbere mu gihugu ndetse iyi gahunda ikaba igomba gusiga ubaye ahantu ho gusurwa na buri wese uje mu Rwanda.

Umwe mu mishinga yatangiye gukorwaho mu rwego rwo kongerera agaciro uyu mujyi, harimo uwitwa ‘Volcano Community Resilience Project’; umushinga ugamije kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, gufata amazi y’imvura amanuka mu Birunga mu rwego rwo kurwanya isuri, n’ibindi. Uyu mushinga uhuriweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Minisiteri y’Ibidukikije ndetse n’ikigo cyitwa ‘Africa Wildlife Conservation’. Byitezwe ko inyigo yawo izaba yarangiye muri Kamena uyu mwaka.

Undi ni uwa ‘Volcano Belt Water Supply System’ ugamije kurushaho gukwirakwiza amazi meza ku batuye hafi ya Pariki mu mirenge y’imisozi miremire nka Gataraga, Kinigi, n’uwa Shingiro.

Ikigo cy’urubyiruko kiri kubakwa mu Murenge wa Muhoza ku bufatanye n’Ikigo Enabel gishinzwe Iterambere mu Bubiligi, kigeze ku kigero cya 73% kikaba kizarangira muri Kamena uyu mwaka gitwaye agera kuri miliyari imwe na miliyoni 700 z’Amanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rucyahana Andrew avuga kuri iki kigo yagize ati: "Kizaba kirimo ibibuga by’imikino ndetse n’ahigishirizwa ikoranabuhanga rigamije gushishikariza kwihangira imirimo muri urwo rwego”. Na none kandi hazaba harimo aho urubyiruko rushobora kwifashisha mu kwihangira imirimo ndetse n’imurikagurisha.

Hari umushinga wo kuvugurura isoko ry'ibiribwa rya Kariyeri
Hari umushinga wo kuvugurura isoko ry’ibiribwa rya Kariyeri

Undi mushinga mugari uri gukorwa kandi, ni ukuvugurura isoko ry’ibiribwa rya Kariyeri rigomba kuzura uyu mwaka ritwaye agera miliyari 4 na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Na none kandi iguriro ry’ibiribwa riri kubakwa ahateganye na Hotel Migano rikaba rigomba kuzura na ryo muri uyu mwaka ritwaye agera kuri miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda ku nkunga ya Enabel.

Na none uturutse ku isoko rya kijyambere rya GOICO hatangiye kubakwa agace k’ubucuruzi ka Musanze (Commercial Business District) kagizwe n’amazu y’ubucuruzi n’andi azakoreshwa mu buryo bunyuranye. Aka gace kazakomereza ku Musigiti wo mu Ibereshi rya Gatandatu hafi ya Silverback Hotel werekeza Latienda. Inyubako za Musanze CBD zigomba kuba inyubako z’amagorofa ane cyangwa atatu nibura.

Visi Meya Rucyahana avuga ko akarere kari gufatanya n’abikorera muri uyu mushinga.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, atangaza ko kigizwe n’inyubako zigera kuri 20, kandi kikaba kigeze kuri 70%. Icyiciro cya kabiri nacyo cyamaze gutangira kikazaba na cyo kigizwe n’inyubako 20.

Ati: “Itsinda ryo muri PSF ni ryo rigena ibyiciro; dushobora kuzaba dufite ibyiciro bitatu bizakorerwamo n’abacuruzi bavuye mu Murwa Mukuru Kigali no mu bindi bice by’Igihugu”.

Rucyahana yemera ko impinduka zose zishobora gutera ukutagenda neza mu gihe gito ariko ko umusaruro w’igihe kirambye uzaba mwiza.

Ahabera umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi hazavugururwa
Ahabera umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi hazavugururwa

Uyu muyobozi kandi yavuze ko nk’ahantu hasanzwe habera umuhango n’ibijyanye no Kwita Izina ingagi ubu hatangiye gukusanywa ubushobozi bwo kuhavugurura ndetse n’ibijyanye na ho.

Munyaneza Etienne ushinzwe Igenamigambi ry’Umujyi mu kigo gishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda akanaba mu bakoze igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu karere ka Musanze yagarutse ku nyungu zitezwe kuri yi gahunda.

Ati: “Ibi bikorwa bizunganira inzu ya Kigali Convention Center mu kwakira inama nyinshi kuko abazitegura bashobora guhitamo kuzikorera mu nkengero za parike”.

Undi mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ni ‘Mukungwa Leisure Park’, umushinga uzakorerwa mu marembo y’Umujyi wa Musanze ku muntu uturutse i Kigali.

Visi Meya Rucyahana avuga ko bateganya gutunganya ako gace bakagaruramo ibimera karemano bagendeye ku buryo byakozwe muri Pariki yo kurengera Ibidukikije ya Nyandungu.

Yongeyeho ko uwo umushinga uzaterwa inkunga na ‘Nile Bassin Initiative’ ukazatwara miliyoni 10 z’Amadolari by’agateganyo.

Ati: “Ni intambwe nziza mu kubungabunga ibidukikije, uburyo bw’ubukerarugendo burimo kureba inyoni, koga, ahacururizwa ikawa no gutembera byo kwishimisha. Byose nibigenda neza, tuzatangira kubishyira mu bikorwa umwaka utaha”.

Rucyahana akomeza avuga ko hari icyizere cyo kugera ku cyerekezo 2050 ku Karere ka Musanze gishingiye ku byatangiye gukorwa ndetse n’ingufu bishyirwamo.

Ibi byose birimo kubakwa biziyongeraho imihanda y’imigenderano izashamikira ku muhanda munini igahuza Umujyi wa Musanze n’uduce tuwegereye.

Icyerekezo 2050 kandi kigaragaza ko Umujyi wa Musanze numara gutunganywa uzaba ugizwe n’igice cy’umujyi wuzuye n’ikindi gice cy’umujyi ariko ukorerwamo ibikorwa by’icyaro.

Umujyi umwe uzaba ari Byangabo uri ku muhanda munini Musanze - Rubavu ndetse na Kampala & Kinkware mu gace ka Nyakinama.

Mu Byangabo
Mu Byangabo

Mu Byangabo, hazubakwa gare y’imodoka zitwara abagenzi hamwe n’agakiriro, ibyo bikaba bizajyana no kwagura isoko rya Byangabo kugira ngo rishyirwe ku rwego rwo gukorerwamo ubucuruzi bugezweho.

Inzu z’ubucuruzi zizaba ziri mu Byangabo ku muhanda munini biteganyijwe ko zizaba zigeretse gatatu nibura.

Na none kandi Musanze izubakwamo imidugudu 81 y’icyaro; ibi bikaba bizabanza kuganirwaho n’inzego nyinshi bireba ndetse n’abaturage ku rwego rw’imidugudu.

Munyaneza Etienne ushinzwe Igenamigambi ry’Umujyi mu kigo gishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda ati: “Twasuye buri Murenge, buri Kagari na buri Mudugudu ugize Akarere ka Musanze, dukusanya ibitekerezo bya buri wese. Ku rwego rw’imidugudu urugero, dushobora kwemerera umuturage kutubwira aho batekereza umudugudu ushobora kubakwa. Ibitekerezo byabo ahanini byadufashije uko tubigena”.

Hagati aho, imirenge ya Rwaza, Gacaca, na Remera izaba ifite imidugudu myinshi aho umurenge umwe muri iyo uzaba ufite 12, uzagira 11 n’undi uzagira 9. Ni mu gihe Umurenge wa Kinigi uzaba ari wo ufite umudugudu umwe ugakurikirwa na Kimonyi na Muhoza izagira imidugudu ibiri ibiri.

Ukeneye ikibanza cy’i Musanze? Dore ibyo wamenya

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda cyatanze ibisobanuro byose bisabwa kuri buri kintu cyose mu mikoreshereze y’ubutaka, bityo i Musanze, hari ubucucike bugenwe ku bantu bashaka kuhubaka no kuhatura.

Ubucucike bugenwe bugaragaza ingano y’ikibanza umuntu ashobora kwemererwa kubaka mu gace runaka ko guturamo i Musanze.

Muri rusange gahunda yo gukoresha ubutaka bwo guturaho mu Karere ka Musanze ishingiye ku bintu bitatu ari byo: ubucucike buri hasi, ubucucike bugereranyije n’ubucucike buri hejuru.

Ku bucucike buri hasi bwajyaho ubwoko butatu bw’inzu zo guturamo, ntibugomba kurenza inyubako 10 kuri hegitari, mu gihe ku bucucike buciriritse hagenewe inyubako zigera ku 100 kuri hegitari naho ku bucucike bwo hejuru hagenewe inyubako ziri hagati ya 80 na 120 kuri hegitari.

Ku wakenera ikibanza kinini gishobora kujyaho inzu, ikidendezi, n’ibindi nk’ibyo, agenewe kubaka ku bucucike bwo hasi ariko nk’ushaka gushora mu kubaka amazu yo kubamo akodeshwa ku bucucike buciriritse n’uburi hejuru ni ho ashobora kugura ibibanza yubakaho.

Munyaneza yagize ati: "Gahunda dushyira mu bikorwa igamije ko abantu bose babona ahantu habo mu mujyi. Nta n’umwe duheza”.

Akarere ka Musanze kazaba gakeneye amazu 128.000 yo guturamo kugira ngo azacumbikire abaturage 640.000 kazaba gafite muri 2035.

Gusa na none ku bigo rusange nk’insengero, ibitaro, ibigo nderabuzima n’amashuri, Musanze izemera gusa inyubako zigeretse. Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ishobora kuvugururwa na yo izubahiriza aya mabwiriza.

Ni inkuru ya Jean de la Croix Tabaro/KT Press yashyizwe mu Kinyarwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka