Musanze: Hagiye kuza uburyo bushya butamenyerewe bw’amagare rusange akodeshwa
Akarere ka Musanze kagiye kuba aka mbere mu gutangiza uburyo bw’amagare rusange akodeshwa, mu rwego rwo gukomeza kureshya ba mukerarugendo.

Umujyi wa Musanze ugizwe n’ibice biri, birimo icy’umujyi n’icy’icyaro. Igice cy’umujyi ni igice gishashe neza kiri ku murambararo wa kilometerokare 100.
Umujyi w’Akarere wanashyizwe mu mijyi itandatu izunganira Umujyi wa Kigali mu bikorwa by’iterambere.
Leta ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe gutera inkunga imishinga y’uturere n’Umujyi wa Kigali (LODA) yashoye akayabo ka miliyari 80Frw yo guha utu turere ibikorwaremezo bizayifasha kwihutisha ishoramari ribyara inyungu rigatanga n’akazi.
Iyo ngengo y’imari leta yayishatse ku nkunga yahawe na Banki y’isi ingana na 95% andi 5% leta ikayishakamo.
Mu cyirico cya mbere cy’uyu mushinga hagombaga gukora imihanda yo muri utu turere no gutunganya igishushanyo mbonera cya buri mujyi w’akarere kugira ngo abashoramari barimo n’abahazamura inzu z’ubucuruzi zigezweho biborohereze.
Muri buri Mujyi w’akarere mu turere dutandatu hubatswe imihanda igera n’ibilometero bitanu. Iyo mihanda igiye ishamikiye ku mihanda minini inyura muri
ako karere.
Usanga iyo mihanda imwe yinjira mu makaritsiye indi ikanyura mu dusantere tw’ubucuruzi.
Umujyi wa Musanze wonyine hubatswemo imihanda ingana n’ibilometero 4.5, ku buryo imirimo yo kuyubaka igeze kuri 85%.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndaberewe Augustin, avuga ko wabafunguriye amahirwe batazazuyaza kubyaza umusaruro.
Uretse kuba inyubako zo muri Musanze zizahiga izo muri Kigali mu bwiza nk’uko babiteganya, hari n’andi mahirwe ajyanye no gukomeza kuzamura ubukerarugendo atari amenyerewe mu Rwanda.
Agira ati “Mu minsi mike muzabona aho umuntu azajya afata igare rya siporo ryiza akaba afite amafaranga runaka agomba gushyira mu kamashini kakira amafaranga igare rikifungura akarifata akarijyaho, akagenda yagera mu mujyi akagira aho arisiga ku buryo umuntu uricunga yongera akarifunga, yarikenera akagaruka agafata irindi.”
Ayo magare azajya ateranirizwa mu Rwanda, u Rwanda rukaba rwiyemeje ko mu imyaka itatu rugiye gukuba kabiri umubare w’abakerarugendo kuri ubu bagera kuri 400 barusura buri mwaka.
Ndaberewe yemeza ko iyo ari imwe mu nzira zizongera abakerarugendo basura aka karere n’ubundi kaza ku isonga mu gusurwa n’ingeri zose kubera ibirunga n’ingagi zihaba.

Uburyo bwo gukodesha amagare cyangwa ibinyabiziga busanzwe bumenyerewe mu bihugu byateye imbere nk’i Burayi.
Buramutse bugeze mu Rwanda rwaba rubaye kimwe mu bihugu bicye bibufite. Ubu buryo ntibwagirira akamaro ba mukerarugendo gusa ahubwo bwanafasha abatuye aka karere bakoresha amagare cyane.
Ubu buryo bwo gukodesha ibinyabiziga birimo amagare cyangwa imodoka ni bumwe mu buryo bugezweho bufasha umuntu kudatunga ikinyabiziga runaka ariko akakibonera igihe cyose agishakiye kandi buri wese akaba afite ubushobozi bwo kubigeraho.
Abikorera muri aka karere bemeza ko ibikorwaremezo biri kuzanwa muri aka karere, nk’imihanda n’igishushanyombonera giha inyubako zigezweho umwanya biri mu bizatuma Musanze isatira Kigali mu gutanga imirimo.
Ohereza igitekerezo
|