Mu kwezi kumwe haraboneka ubuvumo butunganyijwe kijyambere i Musanze

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere ry’igihugu RDB, Rwanda Development Board, cyiremeza ko mu gihe cy’umweki kumwe ubuvumo buzwi nk’ubwa Musanze buherereye I Musanze mu karere ka Musanze buzaba bwamaze gutunganywa bunasurwa n’ababyifuza bose barimo na ba mukerarugendo, nk’ahandi hantu nyaburanga haboneka mu gihugu.

Faustin Karasira, umukozi mu ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB aravuga ko ubu buvumo buri gutunganywa mu rwego rwo kongera aho ba mukerarugendo basura ibijyanye n’ubuvumo mu byo bita Adventure Tourism.

iyi niyo nzira isohoka muri ubu buvumo.
iyi niyo nzira isohoka muri ubu buvumo.

Uyu mukozi yabwiye Kigali Today ko ubu buvumo niburangira hazashyirwaho ibiciro ku bantu batandukanye bazabusura, gusa kugeza ubu ngo ibiciro ntibiremezwa. Abazasura ubwo buvumo ngo bazaba bashobora kubona serivisi zinyuranye kuko hari abashoramari bagera kuri babiri bitegura kubaka hoteli n’amaresitora hafi y’ubu buvumo.

Ubu buvumo buherereye inyuma y’ishuri rikuru bita INES Ruhengeri buca munsi y’ishuri ribanza rya Musanze, munsi y’umuhanda Musanze – Rubavu. Uko buri gutunganywa ngo harashyirwamo inzira zitunganye abazabusura bazajya banyuramo ndetse n’amatara ku buryo abazajya banyuramo bazajya babasha kubona.

 Amabuye nk'aya niyo agize ibikuta by'ubu buvumo.
Amabuye nk’aya niyo agize ibikuta by’ubu buvumo.

Ubu buvumo bufite uburebure burenga kirometero ebyiri munsi y’ubutaka. Tuyishimire Patrick wabashije kubona uko ubu buvumo buri gutunganywa yabwiye Kigali Today ko buri gukorwa neza.

Ngo imbere hakoze neza, kuko hashashemo amakoro abantu banyuraho ndetse ngo hari ubuhehere butuma haba hari ibitonyanga bimeze nk’imvura igwa nyamara hejuru izuba riva.

Ahaboneka ubuvumo niho ababusura bazajya binjirira.
Ahaboneka ubuvumo niho ababusura bazajya binjirira.

Cyakora ngo ntabwo bitosa abahanyura kuko bigwa ku ruhande rw’ahashyizwe inzira.
Agira ati: “Harimo amafu, winjiyemo izuba ryagucaniye, wabona ahantu heza hagufasha kugarukana akanyamuneza n’ubuhehere mu mubiri.”

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

none se ko mwanga ko abasengera mubuvumo buri Mont Kigali basenga none mukaba mugiye gushishikariza abantu kujya murubwo bw’i Musanze? cyangwa nuko ho bazajya batanga amafaranga? akarengane kari hano??????

papy makala yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Mujyanama ibyo avuga harimo ukuri, hari idosiye ndende nari mfite ku byo avuga.
Mukomeze mucukumbure

Martin yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

ARIKO MUJYE MUDUSOBANURIRA BIRAMBUYE IBY’UBWO BUVUMO: SINUMVA NGO MU MYAKA MILIYONI 5 ISHIZE NIHO NYABARONGO YACAGA, MBERE Y’UKO ITANGIRWA N’AMAKORO YATURUTSE KU IRUKA RY’IBIRUNGA! NGO YARAKOMEZAGA IKANYURA AHARI IBIYAGA BYA BURERA NA RUHONDO UBU (NGO BYAVUTSE KUBERA AMAZI YA NYABARONGO YACIKIJWE N’AMAHINDURE Y’IBIRUNGA), IGACA MU GISHANGA CYA RUGEZI, IGAKOMEZA IKAMBUKA IJYA UGANDA IKISUKA MU KIYAGA BITAGA KYOGA (MER DE BUGANDA). NGAYO NGUKO NIKO NANJYE NABYIZE MU BUMENYI BW’ISI ARIKO MBIBABWIYE MU NCAMAKE. MURAKOZE.

MUJYANAMA yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka